Umuganga wa Rayon Sports umaze imyaka 30 ayivura ntabwo yajyanye n’ ikipe .

 

Dr.Mugemana Charles usanzwe avura ikipe ya Rayon Sports ararwaye akaba ariyo mpamvu atajyanye n’ ikipe mu gihugu cya Tanzania mu mukino wo kwishyura na singida Black Stars.

 

Amakuru avuga ko uyu muganga amaze imyaka 30 avura ikipe ya Rayon Sports,ngo amaze iminsi arwaye akaba ari yo mpamvu muri iyi minsi atarimo kugaragara mu kazi.

Amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko Mugemana Charles amaze iminsi arwaye binatuma adakomeza inshingano ndetse no ku ivuriro rye rya Hope ntabwo ari we urimo gukora.Mugemana Charles yatangiye kuvura Rayon Sports mu 1995 bakaba barabatwaranye ibikombe bitandukanye, Muri Werurwe uyu mwaka wa 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yashimiye Mugemana Charles ku myaka 30 amaze ayivura.

 

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Singida black stars 1_0 , kuri uyu wa Gatatu nibwo yerekeje muri Tanzania kureba ko yahakura itsinzi.