Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo yavuye mu kandi Karere aza muri Kayonza agwa gitumo amaze gusambanya abana babiri , yavuze ikintu cyatumye akora ayo mahano..

Ku Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022, nibwo mu Mudugudu wa Murundi mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza , havuzwe inkuru y’ umugabo waguwe gitumo amaze gusambanya abana babiri , ubundi avuga ko ari Satani wabimuteye gukora ayo amahano.

Amakuru avuga ko aba bana babiri basambanyijwe n’ uyu mugabo barimo uw’ imyaka itanu n’ undi w’ imyaka itandatu. Ngo uyu mugabo yaturutse mu kandi Karere akaba yari atunzwe no guhingira abantu ndetse n’ indi mirimo itandukanye yakoreshaga amaboko.

Gashayija Benon, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Murundi , yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko uyu mugabo yashukishije aba bana amateke yari yokeje maze arabahamagara ngo baze abahe birangira anabasambanyije. Ati “Yahingaga hafi aho maze abana bamucaho ahinga arabahamagara arabashukashuka ababwira ko ari bubahe amateke yari yokeje birangira abasambanyije, bose uko ari babiri yahise abasambanya aza gufatirwa mu cyuho n’ababyeyi babo kuko ni ahantu hari inzu zegeranye, bamufashe rero yemeye icyaha avuga Satani ariwe wamuteye akamushuka.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba buri wese kuba ijisho rya buri mwana kuko hanze hari abantu bafite umutima mubi wo kubangiza . ati “Turasaba ababyeyi kwita ku bana babo bakamenya aho bari umunota ku munota, ikindi turasaba abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi we akanarinda umwana wese nk’aho ari uwe.”

Uyu mugabo wakoze aya mahano kuri ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Buhabwa mu gihe abana boherejwe ku bitaro bya Gahini kugira ngo bitabweho n’ abaganga.

Related posts