Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo yashatse kwiyahura nyuma yo gutekerwa umutwe n’umukobwa bahuriye kuri Facebook akamurya miliyoni zirenga 140

Umugabo witwa Odibe Emeka yashatse kwiyahura nyuma yo gutekerwa umutwe n’umukobwa bahuriye kuri Facebook akamurya miliyoni zirenga 140. Ni umugabo wo mu gace ka Anambra ho muri Nijeriya.

Ushobora kumva busa n’ibitangaje cyangwa bitanashoboka uburyo umuntu ahurira n’undi kuri Facebook akamutuburira(akamutekera umutwe) kugeza aho amurya akayabo k’amamiliyoni ariko umugabo witwa Odibe Emeka ibi byamubayeho. Odibe ngo yatabawe n’abantu ubwo yendaga kwiyahura, ni nyuma yo gutekerwa umutwe n’umukobwa bahuriye kuri Facebook akamurya amamiliyoni atagira ingano amubeshya ko aba muri Canada nyamara nawe ngo ari Umunyanijeriyakazi wibera muri Nijeriya.

Odibe ngo yagerageje kwiyahura anyweye uruvangitirane rw’imiti y’uburozi ariko ntibyamuhira ahita yihutanwa kwa muganga n’inshuti zari hafi zigatabara atarapfa. Inkuru yo gutuburirwa kwe yayibariye abamurwaje aho ari mu bitaro bya St Charles Borromeo by’ahitwa Onitsha. Ati ndashimira Imana ko ngihumeka umwuka w’abazima ngo mbashe kubabwira inkuru y’ibyambayeho.

Odibe avuga ko yahuriye n’uyu mukobwa kuri Facebook amubeshya ko afite company y’igitangazamakuru muri Canada. Odibe ngo yashakaga umuntu wo kumufasha kumusohorera igitabo(printing) yarimo yandika akaba yanamufasha kugicuruza. Ibi rero ngo babyumvikanyeho banagera aho basinyana amasezerano y’uko company y’uyu mukobwa ariyo izagisohora(printing) ikanagicuruza.

Mu masezerano bagiranye bumvikanye ko kopi za mbere z’iki gitabo zizasohoka zizaba ari kopi 100000 zagombaga gucuruzwa mu gihe cy’amezi atandatu zikazavamo amafaranga miliyoni 140 z’amanayira(amafaranga akoreshwa muri Nijeriya) Odibe ngo yumvaga azahita ayatangiza company ye yitwa Pokka angels ltd, gusa ntibyaje kumuhira kuko ngo umukobwa yanze kumuha 70% y’ibyacurujwe nk’uko bari babyumvikanyeho mu masezerano bari bagiranye.

Umukobwa akimara gucakira ayo mafaranga yahise amuboloka ahantu hose baganiriraga ndetse amubuza n’uburyo bwo kongera kugera ku gitabo cye. Odibe byaramurenze, ananirwa kwiyumvisha ko yatekewe umutwe niko kwiyahuza imiti y’uburozi ariko atabarwa atarapfa bamujyana kwa muganga.

Yasigaye aririra mu myotsi ubu ngo ari gutabaza imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, itangazamakuru n’abandi babishobora kugirango bimufashe kugaruza miliyoni ze zirenga 140. Odibe kandi yasabye imbabazi abarimo inshuti ze ababyeyi n’abandi bumvise ko yagerageje kwiyahura, ati”bambabarire ko nabateye agahinda kuko umuntu yarantuburiye” yavuze ko adatewe ishema no kuba yaragerageje kwiyahura.

Related posts