Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Umugabo yanze gukomeza amashuri ye ya Kaminuza kugira ngo yite ku mugore we bari bamaze kubyarana umwana, none icyo umugore we yamwituye giteye agahinda

 

Umugabo witwa James yavuze agahinda yahuye na ko nyuma yo kwitangira umugore we n’umwana yari yabyaye mu gihe cy’imyaka 6 yose ndetse ibi bikaba byaratumye ahagarika amashuri ye., James avuga ko ubwo yari mu mwaka wa 2 wa Kaminuza, umukunzi we yatwaye inda maze bakemeranywa ko bagiye kubana ndetse ko azamwitaho we n’umwana atwite.

Ibi ngo ni ko byagenze maze James atangira gukora imirimo inyuranye harimo n’isaba imbaraga kugirango atunge umuryango we, Umugore we yaje kubyara umwana w’umukobwa maze James arishima cyane ndetse yongera imbaraga mu gushakisha imibereho n’amafaranga kugirano batazagira icyo babura.

Nyuma y’imyaka 5 nibwo yatangiye kujya agenda yumva inkuru ko umwana arera atari uwe abanza kubyima amatwi ariko nyuma yo kubyumva kenshi yaje gufata icyemezo cyo gupimisha umwana kugirango amenye ukuri. Yatunguwe no gusanga uyu mukobwa yitaga uwe nta huriro na rito ry’amaraso bafitanye.

Tangira guhisha umutungo wawe kuko nawo yasiga awuriye ugasigara nta rwara rwo kwishima ugira ! Mu gihe ubonye ibi bimenyetso mu rukundo rwanyu ,  kuko rurimo rurashongo nk’ abombo

James yabaye nk’utaye umutwe yibaza ibimubayeho ndetse n’icyatumye umukunzi we amubeshya. Mu gushaka kumenya ukuri nyako yaje gusanga uyu mukunzi we yari abizi neza ko uyu mukobwa atari uwa James ndetse n’incuti ze zose zari zibizi, James yahise afata icyemezo cyo gutandukana na we agatangira ubuzima bundi bushya.

Tanga igitekerezo

 

Related posts