Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo yakubise umukozi ukora amasuku wamurogoye ari gutera akabariro mu bwiherero

Umugabo yibasiye ukora isuku ubwo yamurogoyaga ari mu gikorwa cyo gutera akabariro n’umugore bari mu bwiherero bw’abamugaye.

Uyu wahoze ari umukanishi w’indege Billy Dean Fallon, ufite imyaka 28, yari agiye gusambana n’umugore ubwo ukora isuku yakomangaga ku rugi rw’ubwiherero barimo, nuko uyu mugabo asohoka n’umujinya aramukubita.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 7 Ugushyingo, uyu mugabo yemeye ko yagiriye nabi uyu mugenzi we mu rukiko rw’ibanze rwa Southport i Queensland, muri Australia, maze ategekwa kwishyura uwo yahohoteye amadorari 1.500.

Uru rugomo rwabereye muri Nightjar night club ahitwa Burleigh Heads muri Australia,muri Mutarama uyu mwaka.

Amashusho ya CCTV yerekanwe mu rukiko, yagaragaje uyu mugabo w’imyaka 28 asohoka mu bwiherero bw’abamugaye yambaye ubusa hejuru akubita ibipfunsi inshuro 3 uyu mukozi w’isuku.

Fallon yahagaritswe n’ushinzwe umutekano, waje ari kumwe n’abandi bantu, mbere y’uko abimenyesha abapolisi.

Bwana Fallon yakatiwe igifungo cy’iumwaka 3 gisubitse ndetse ategekwa kwishyura kariya kayabo nyuma yo guhamwa n’ibyaha.

Related posts