Ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda hakomeje gucicikana amashusho y’ umusore wasabye imodoka ya Polisi ngo imuhe lift yanze guhagarara ahita arwana ayirira.
Ni amashusho bigaragara ko yafatiwe mu Mujyi wa Kigali , aho uwo mugabo yagaragaye mu muhanda rwa gati ahagarika imodoka yo mu bwoko bwa Panda gare, imodoka isanzwe ikoreshwa n’abapolisi mu gutwara abantu bafashwe bakoze ibyaha.
Nk’uko bigaragara muri ayo mashusho, iyo modoka yabonye uwo mugabo irahunga, hanyuma uyu na we akomeza kuyirukaho ndetse yogeza umuvuduko.
Ababonye ibyo batunguwe , kuko abantu benshi basanzwe batinya iyo modoka, nyamara we yahisemo kuyikurikira ashaka kuyihagarika ku ngufu ngo imuhe lift.
Umwe mu mubabonye ibyo yagize ati: “Byadutunguye kubona umuntu yiruka inyuma ya Panda gare, twe twese tuba tuyiruka kure. Twatekereje ko ari ibiyobyabwenge cyangwa inzoga byamuteye gutinyuka gutya.”
Gusa ubwo twakoraga iyi nkuru ntabwo turamenya neza uwo mugabo uwo ari we cyangwa icyamuteye kwitwara kuriya, amashusho ye akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye batanga ibitekerezo bitandukanye, bamwe bamushinja gusinda abandi bavuga ko ashobora kuba yari afite ikibazo cyihariye cyamuteye kubura ubwenge bwo kwitwara nk’abandi.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bakomeje kwibaza uko byarangiye, niba uwo mugabo yarafashwe cyangwa se yarakomeje urugendo rwe nk’aho nta cyabaye ,gusa benshi bakomeje kumirwa bitewe nibyo uwo mugabo yakoze.