Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Uwari umugabo we yamucucagiye lisansi amutwikira mu maso y’abana be! Umunya-Ouganda Rebecca Cheptegei ukubutse mu Mikino Olympique yapfuye

Komite Olympique mu gihugu cya Ouganda yatangaje ko, Umunya-Ouganda, Rebecca Cheptegei wari ukubutse mu mikino  gusiganwa ku maguru, yitabye Imana aguye muri Kenya nyuma yo kumenwaho lisansi akanatwikwa n’umusore wigeze kuba umukunzi we, imbere y’amaso y’abana be.

Ku Cyumweru tariki 01 Nzeri 2024, avuye gusenga n’abana be, Rebecca Cheptegei w’imyaka 33 y’amavuko wari witabiriye Imikino Olympiques yabereye i Paris mu Bufaransa, yasutsweho lisansi ndetse anatwikwa nibura 75% by’umubiri we n’uwari umukunzi we mu Burengerazuba bwa Kenya.

Nyuma y’iminsi ine ibi bibaye, kuri uyu wa Kane perezida wa komite Olympique, Donald Rukare abinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko babajwe no gutangaza iby’urupfu rw’uyu mugore waje ku mwanya wa 44 mu Mikino Olympique.

Yanditse ati “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’umukinnyi wacu wari witabiriye Imikino Olmpique, Rebecca Cheptegei nyuma yo gusagarirwa agahohoterwa n’umukunzi we. Roho ye iruhukire mu mahoro ndetse twamaganiye kure iby’iri hohoterwa rikorerwa abagorwe”.

Uyu mugore yaguye mu bitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital [MTRH] mu Burengerazuba bwa Kenya, aho yari arembeye aho hafi 80% by’umubiri we byari byuzuye ibikomere by’ubushye.

Ushinjwa ni Dickson Ndiema Marangach Police yo muri Kenya ivuga ko bahoraga mu makimbirane adashira. Arashinjwa gukora iki gikorera cy’iyicarubozo imbere y’abakobwa ba Rebecca Chaptegei b’imyaka 9 na 11.

Rebecca Chaptegei watwitswe n’uwari umukunzi we, arapfa.

Related posts