Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umugabo wa Zari yamanitse agati yicaye kukamanura byamusabye guhaguruka

 

Shakib Lutaaya umugabo w’umuherwekazi Zari Hassan, yatangaje ko ari kwicuza ibintu byose yamukoreye mu minsi yashize ubwo batari bameranye neza birimo kuvuga amagambo adakwiye, ahishura icyabimuteye byose.

Aganira n’itangazamakuru, Shakib Lutaaya yavuze ko nyuma y’uko yiyunze n’umugore we Zari Hassan bari bamaze igihe baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko ubu ari kwicuza ibintu byose yashyize ku karubanda kandi bidakwiye.

Yavuze ko nta ruhare yagize kugira ngo ikiganiro yagiranye n’inshuti ye ayibwira amwe mu mabanga y’urugo, ahubwo ntiyigeze amenya ko bari kumufata amajwi.

 

Yavuze ko ubwo yari amaze kubona ikiganiro Zari yari amaze gukorera kuri Instagram, yajagaraye mu mutwe muri ako kanya inshuti ye ihita imuhamagara bituma avuga ibidakwiye kubera umujinya.
Icyakora avuga ko yashidutse nawe yumva amajwi yageze hanze kuko atari yigeze amenya ko iyo nshuti ye yamufataga amajwi.

 

Muri ayo majwi humvikanagamo Shakib avuga ko Zari adashobora kubyara kuko imyaka yamusize, yumvikana kandi abwira inshuti ye ko atigeze ajya kwa Zari kubera amafaranga kuko bigoye cyane kuba Zari yaha umugabo amafaranga.
Icyakora yavuze ko yamuhaye amafaranga angana na $40,000 inshuro imwe gusa ubwo bari bagiye gutemberera muri Tanzania.

 

Ati “Sinigeze nshyira amajwi hanze. Inshuti yarampamagaye nkijagaraye nyuma y’uko mbonye ikiganiro Zari yari amaze gukora (Live) cyasakaye ahantu hose.
“Mu by’ukuri nakozwe ku mutima n’ibyo narimbonye… Ubusanzwe nta nshuti nyinshi ngira zinyitaho, ubwo bampamagaraga navuze byinshi kubera umujinya.

 

“Ntabwo ariko byari bikwiye kumera. Ntabwo namenye ko barimo kumfata amajwi…hari ibyo ntari nkwiye kuvuga kubera umujinya nari mfite.”

Related posts