Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo w’ i Nyanza yagiye kureba umugore basanzwe bakorana akazi ko muburiri amubuze ahasanga umwana w’ umuhungu w’ imyaka 5 abari we umuha ibyishimo atahawe na nyina

 

 

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira mu kagari ka Nyamure mu Mudugudu wa Cyegera , haravugwa inkuru y’ umusaza w’ imyaka 60 ukekwaho gusambanya umwana w’ umuhungu uri mu kigero cy’ imyaka 5 y’ amavuko ubwo yari agiye kureba nyina umubyara amubuze ahita afata uwo mwana.

Ni umusaza witwa Karangwa uri mu Kigero cy’ imyaka 60 y’ amavuko nk’ uko amakuru abivuga.

Uko byagenze?

 

Aya mahano akekwaho uyu musaza yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Kamena 2024 ubwo uyu musaza yajyaga mu kagari ka Migina mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza gutora nyina w’uriya mwana ngo ajye kumuraza, bageze mu nzira aho umugore yari ari kumwe n’umwana we, umugore yanyuze  mu kabari umugabo akomezanya n’umwana.

Amakuru avuga ko bageze mu rugo (rw’umugabo) aryamana n”umwana, bukeye umwana abwira nyina wari waraye mu kabari ko, uriya musaza yamusambanyije mu kibuno.

Umwe mu bakurikiranye aya makuru yavuze ko uwo mugore umwana akimubwira ibyabaye, yahise ajya kwa muganga kuko yari anabonye ibimenyetso ko umwana we ashobora kuba yasambanyijwe.

Amakuru kandi avuga ko umwana yajyanwe ku bitaro bya Nyanza, naho ukekwaho icyo cyaha, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwamutaye muri yombi.

Hari andi makuru avuga ko uriya musaza nta mugore abana na we. Uriya mwana si uwe, na nyina ntiyari umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko.

 

Related posts