Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo w’ i Nyamasheke yavuye mu rugo amaze kumena ikirahure cy’ inzu, bagiye kureba basanga yakoze ikintu abantu benshi bavuga ko kigayitse

Kglnews
Ibiro by’ Akarere ka Nyamasheke

Ni umugabo wo mu Mudugudu wa Kizibira, Akagari ka Gako, mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke yasanzwe mu murima amanitse mu kiziriko cy’ inka yashizemo umwuka.

Uyu nyakwigendera yitwa Nsengimana Gratien yari afite imyaka 52 y’ amavuko, ngo yavuye mu rugo iwe amaze kumena ikitahure cy’ inzu.

Nsengimana yashizemo umwuka kuri uyu wa 28 Ukuboza 2023.

Umukobwa wa nyakwigendera uri mu kigero cy’imyaka 27 yavuze ko yakuze abona Se na Nyina ruhora rugeretse.Avuga ko ku mugoroba wo ku wa gatatu aribwo Se yageze mu rugo yanyoye inzoga, ashakisha impamvu zo gukubita umugore we ariko bamwima ururimi.

Uyu mugabo ngo yabonye abo mu muryango we badakakaza ubwo yageragezaga kwanduranya niko gufata icyuma yari yaracuze amenagura ikirahure cy’inzu, afumyamo ariruka bayoberwa aho arengeye.

Umukuru w’Umudugudu n’Ushinzwe Umutekano bafatanyije n’umuryango n’abaturanyi mu kumushakisha basanze yarandaguye ibiti bya kawa mu murima we.

Mu kwegera imbere, baje kubona Nsengimana mu murima w’umuturanyi aho yari yimanitse mu giti cya gereveriya akoresheje ikiziriko cy’inka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yatangaje ko bamenye amakuru y’urwo rupfu ndetse ko urwego rubishinzwe rwajyanye umurambo wa nyakwigendera kuwupima kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.Yagize ati “Ubutumwa twaha abaturage ni ubwo kurinda umutekano muri rusange wabo n’uw’abandi bakirinda igishobora guhungabanya umutekano cyane cyane igishobora gutera urupfu.”

Kuri ubu umurambo wa Nsengimana wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora gukorehwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

 Ivomo: Umuseke

Related posts