Mu Karere ka Muhanga Polisi ikorera muri kano karere yataye muri yombi umugabo witwa Ntaganzwa Emmanuel ukekwaho kwica nabi Umugore we agasiga umurambo mu cyumba, abihisha abana be.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari amaze igihe ashakishwa n’ inzego z’ umutekano , Polisi, Ubugenzacyaha gusa kuri ubu yaje gufatirwa ku inshoreke ye ahita atabwa muri yombi.
Hari hashize iminsi irenga 23 uyu mugabo ashakirwa nyuma y’ uko akurikiranyweho icyaha cyo kwica uwo bashakanye witwa Mukashyaka Natalie.
Aya makuru yaje kumenyekana mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 12 Ugushyingo 2024 nibwo umuturage yatabaje irondo na Polisi ko abonye Ntaganzwa Emmanuel ahitwa i Remera.
Umuturage witwa Ngendahimana Célestin yabwiye itangazamakuru ko uyu Ntaganzwa Emmanuel wari umaze iminsi 23 acitse yaje kuri moto ashaka kwinjira mu rugo rw’umugore bakeka ko ari inshoreke ye, nibwo yatabaje irondo ndetse ahamagara na Polisi bagota iyo nzu kugeza bamutaye muri yombi.
Uyu Ngendahimana yavuze ko uyu mugabo bamusanganye udukingirizo tubiri mu mufuka yari yitwaje agiye kureba inshoreke ye.
Ngendahimana avuga ko uyu Ntaganzwa Emmanuel bamufashe atarinjira mu nzu y’uwo mugore bikekwa ko ari inshoreke ye.Ati: “Birashoboka ko yahazaga nijiro akongera agasubirayo butaracya ubu nibwo tubimenye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gifumba Bikorimana Emmanuel avuga ko bafashe Ntaganzwa saa munani z’ijoro, kuko abaturage bagize amakenga y’iyo moto ije nijoro.Ati: “Iyo nshoreke dukeka yimukiye aho hantu vuba.”
Gitifu Bikorimana avuga ko ubu Ntaganzwa ari mu maboko y’inzego z’umutekano kandi ko aribyo bifuzaga, Ntaganzwa Emmanuel bikekwa ko yasize yishe umugore we Mukashyaka Natalie taliki ya 20/10/2024 yorosa umurambo umwenda, ahisha abana be ko nyina yapfuye, ahubwo abakura ku ishuri abajyana mu Murenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Nyanza ari naho akomoka.
Ntaganzwa Emmanuel yakoraga muri Farumasi iherereye mu Mujyi wa Muhanga.
Uwo mugore we bikekwa ko yishe bari bafitanye abana batatu. Ntaganzwa afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB iri mu Murenge wa Nyamabuye, iherereye mu karere ka Muhanga.