Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo arembeye mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’umugore we amuhora ko yanze gusinya ngo batandukane

Umugabo witwa Niyi Adeyemo arembeye mu bitaro, ni nyuma yo gukubitwa bikomeye n’umugore yishakiye akamugira intere, icyo amuhora ngo ni uko uyu mugabo yanze gusinya ku impapuro za gatanya ngo batandukane byemewe n’amategeko.

Niyi Adeyemo w’imyaka 39 n’umugore we Jumoke Bamgbola basanzwe batuye mu gace ka Ikosi-Ketu ko mu mugi wa Lagos wo muri Nijeriya. Uyu mugabo Adeyemo rero agashinja umugore we ko ariwe wamukubise akamugira intere kugeza aho bamujyanye kwa muganga. Ibi ngo byabaye nyuma yo kutumvikana ku bijyanye na gatanya yabo. Aba ngo bashyingiranwe muri 2018 ariko nyuma y’umwaka umwe muri 2019 batangira kunaniranwa.

Adeyemo aho arwariye kwa muganga, yaganiriye n’ikinyamakuru akibwira ko amakimbirane mu rugo rwe na Jumoke yatangiye ubwo nyina(umubyeyi) ubyara uyu mugabo Adeyemo yazaga kubasura aho batuye we n’umugore we. Uyu mushyitsi ngo ntabwo yishimiwe n’umugore wa Adeyemo kuko ngo ntiyifuzaga na rimwe ko hari abantu bo mu muryango w’umugabo we babasura aho batuye. Ibi rero ngo nibyo byatumye Jumoke yaka gatanya n’umugabo we.

Adeyemo avuga ko ibyo kwaka gatanya umugore we yabishyizemo imbaraga cyane ubwo yari avuye i Dubai mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2022.

Avuga ku byo gukubitwa kwe n’umugore yishakiye, Adeyemo yavuze ko kuwa mbere umugore we yatashye atinze mu ijoro, n’igihe aziye ngo yaje abaza umugabo we impamvu atitabaga telefone. Ngo yahise atangira kumuhondagura ingumi nyinshi cyane ariko Adeyemo we akirinda kumusubiza kuko bari baramubujije. Ngo yaramukubise agera n’aho amukubita ku bugabo. Adeyemo ati ”nagerazaga gukinga ukuboko nako akagykubita”.

Adeyemo akomeza avuga ko uyu mugore we yakomeje kumukubita bigera aho amuciraho n’imyenda arayimunigisha amubwira ko ashaka gatanya. Uyu mugabo avuga ko ibibazo bari bafitanye bari barabikemuye ubwo umugore yari i Dubai, icyo gihe ngo bari bumvikanye ko bagiye kwimuka aho basanzwe batuye, ariko ngo umugabo baje guhurira i Dubai niwe watumye umugore ahinduka akaba ashaka gatanya ku neza cyangwa ku nabi.

Nyuma yo gukubitwa birenze ukwemera uyu mugabo Adeyemo arembeye mu bitaro byo mu mugi wa Lagos. Polisi nayo ikaba ngo yamaze kwinjira mu kibazo cy’aba bombi.

Related posts