Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umufana yashyize ku isoko umupira watawe mu nzu ye n’umukinnyi ukomeye wa Real Madrid mu mukino bakinaga na Rayo Vallecano

Umufana utuye inyuma y’ikibuga cya Rayo Vallecano muri Espagne yashyize ku isoko umupira (ball) wakinwaga na Real Madrid na Rayo Vallecano ku mukino wabaye ku wa mbere w’iki cyumweru turimo.

Ku munsi wo kuwa mbere, nibwo ikipe ya Real Madrid yasuye Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Espagne, aho Real Madrid yaje no gutsindwa na Rayo Vallecano ibitego bitatu kuri bibiri (3-2)

Muri uyu mukino, umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Real Madrid, Federico Valverde yateye ishoti riremereye rigwa mu nzu ituye inyuma ya sitade, aho nyiri inzu yahise awubika iwe aho yaje no kuwushyira ku isoko.

Amakuru ahari avuga ko uyu muturage watoye uyu mupira yaje kuwushyira ku isoko, aho biri kuvugwa ko agiye kuwugurisha amayero 200. Uyu mufana akaba ashaka kuwugurisha kugira ngo yicyenure ndetse no kwikuraho uyu mupira yafatiriye.

Related posts