Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

UMUCYO! Ni ryari hazajya hazamurwa ikarita y’iroza mu irushanwa rya Copa América 2024?

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Amerika y’Amajyepfo, CONMEBOL ryatangaje ko abasifuzi bazakoresha ikarita nshya y’ibara ry’iroza “Pink” yunganira ayari asanzweho y’umuhondo n’umutuku mu Gikombe gihuza amakipe y’ibihugu biribarizwaho kizaba muri iyi Mpeshyi.

Ni irushanwa riteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva taliki 20 Kamena kugera taliki 14 Nyakanga 2024.

Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abakinnyi, CONMEBOL ivuga ko yashyizeho ikarita nshya y’ibara ry’iroza aho umusifuzi azajya ayizamura mu gihe umukinnyi agize imvune ikomeye cyangwa ikindi kibazo gituma avanwa mu kibuga, bityo iyi karita ikaranga ko umukinnyi agomba gusohorwa mu mutuzo nta kimuhutaza, icyarimwe n’ikimenyetso cyo kwifatanya na we.

Iyi karita kandi iteganya gusimbura abakinnyi batandatu [aho kuba batanu (5)], gusa ibi bikabaho mu gihe umukinnyi bikekwa ko yaba yagize ikibazo ku bwonko “Concussion” agonganye na mugenzi we, atewe ikintu cyangwa se umupira ubwawo nk’uko CONMEBOL ikomeza ibivuga.

Gusa ku rundi ruhande, mu gihe ikipe imwe yakongerwa ugusimbuza kumwe, itegeko ritegeka ko n’ikipe bahatanye na yo yongerwa ukundi gusimbuza mu gihe yabikenera, kugira ngo ubwo buringanire bwubahirizwe.

Mu gihe umukinnyi asohowe hazamuwe ikarita y’iroza, ntiyemerewe kugaruka ahagaragara ku ntebe y’abatoza “Banc-de-touche”, agomba kuguma mu rwambariro cyangwa ku ivuriro kugira ngo akomeze yotabweho n’inzobera n’ababumva neza umurimo wo kuvura, hirindwa ingaruka zaturuka ku kumugarura imburagihe.

Hagati aho abaganga b’ikipe bagomba kumukurikirana ndetse bagatanga raporo kuri CONMEBOL bitarenze amasaha 24, ikubiyemo ibisubizo by’umukinnyi hatitawe niba yasimbujwe cyangwa atasimbujwe.

Ishyirwaho ry’iyi karita rikurikije amategeko Mpuzamahanga y’Umupira w’Amaguru ya “IFAB”. Iyi karita yagiye ikoreshwa gake gashoboka mu bihe bitandukanye nk’ikimenyesto cy’uko umupira w’amaguru ari umukino w’amahoro na “Fair Play”.

Ikarita y’iroza izajya izamurwa muri Copa América 2024 

Related posts