Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umubyeyi w’umuhanzi The Ben na Green P yitabye Imana.

Burya ku isi duhura n’byiza ndetse n’ibibi ninako kandi urugendo rw’umuntu ku isi rutangira avutse kugeza apfuye (kwitaba Imana) nubwo abantu bitatworohera kubyakira ariko niko isi imeze ntanicyo abantu babihinduraho.

Murukerera rwo kuri uyu wagatanu nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’uko umubyeyi w’umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda The Ben yitabye Imana.

Uyu mubyeyi witwa Mbonimpa John ni se (Papa) w’umuraperi Rukundo Elia uzwi nka Green P ndetse na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.q

Uyu mubyeyi akaba y’itabye Imana afite imyaka 65 y’amavuko azize uburwayi.

Amakuru atugeraho n’uko uyu mubyeyi yishwe n’uburwayi bwa mufashe ku Cyumweru gishize akajyanwa kwa muganga akitabwaho ariko bikanga bikarangira ahasize ubuzima.

Uyu mubyeyi y’itabye Imana mugihe umuhungu we The Ben yarari mumyiteguro yo gukora ubukwe n’umukobwa w’icyizungerezi Pamella banasezeranye imbere y’amategeko bikaba byari biteganyijweko aba bombi bazakora ubukwe mumpera z’uyu mwaka wa 2023.

Umunyarwanda ati” ntawe ujya inama n’iminsi” bikaba biteganyijweko azashyingurwa mucyumweru gitaha

Related posts