Muri Tanzania, Leta yatangaje ko impunzi ziri mu nkambi ya Nduta na Nyarugusu iherereye muri Kigoma zizafatirwa mu bikorwa bifitanye isano n’ubutinganyi ko zizahita zirukanwa zigasubizwa mu bigu zaturutsemo.
Ikibazo cy’abantu babana bahuje ibitsina gikomeje gufa indi ntera by’umwihariko muri bino bihugu by’umuryango wa EAC
Nyuma y’aho Leta ya Uganda itangaje umushinga w’itegeko ujyanye no gutanga ibihano bikomeye kubantu baryamana bahuje ibitsina harimo no gufungwa burundu mu gihe iri tegeko ryaba ryemejwe.
Muri Tanzania naho Leta yamaze kuburira impunzi ziri mu nkambi ya Nduta na Nyarugusu ko impunzi izagaragaraho ibikorwa bifitanye isano n’ubutinganyi ko bazahita birukanwa bagasubizwa mu bihugu baturukamo.
Amakuru yatangajwe n’umuyobozi ushinzwe impunzi muri Tanzania bwana Siyasa Mwanjenje, yabwiye impunzi zabanyekongo n’abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Nduta na Nyarugusu ko uzafatirwa mu bikorwa bifitanye Isano n’ubutinganyi azahita yirukanwa ku butaka bwa Tanzania.
Siyasa ati”. Nkurikije ububasha mpabwa n’amatejeko y’igihugu cyange ndagirango mbamenyeshe ko impunzi izafatirwa mu bikorwa bigayitse by’ubutinganyi izahita yirukanwa mu nkambi agasubizwa mu gihugu yaturutsemo”.
Uyu muyobozi kandi yaburiye amwe mu mashyirahamwe ndetse n’imiryango itandukanye itanga ubufasha ku mpunzi, ko batazihanganira ayo mashyirahamwe azafatwa yatanze imfashanyo ziganisha mu gufasha abatinganyi harimo myenda cyangwa ibintu byose bifitanye isano n’ubutinganyi.
Zimwe mu mpunzi zituruka mu Burundi zatangaje ko ayo makuru kuribo bayafashe nk’ibihuha kuko mu nkambi ibyo bikorwa bijyanye n’ubutinganyi bitahabarizwa.