Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umubano wa Rayon Sports na Nsabimana Aimable wajemo agatotsi!

 

Nsabimana Aimable, wa Rayon Sports yamaze kubwira ubuyobozi bw’ iyi kipe ko yifuza gutandukana nayo.

Amakuru agera kuri KGLNWS avuga ko uyu myugarariro w’ ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda ndetse n’ikipe ya Rayon Sports arimo gushaka gusesa amasezerano n’ ikipe ya Rayon Sports umwaka yasinye utararangira, dore ko habura amezi atandatu.

Aimable ngo ubwo yongeraga amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Gikundiro ,yemerewe miliyoni 13 ariko ntiyahita ayahabwa kubera ikipe yari ifite ikibazo cy’ amikoro.

Icyo gihe uyu mukinnyi yabwiwe ko amafaranga azayahabwa umunsi mukuru wa Rayon Sports uzwi nka Rayon Day gusa ubuyobozi bwari buziko uzabera muri Sidate Amahoro kuko barabaraga bakabona bazinjiza amafaranga menshi ariko ntibyakunda ikipe ikomeza kuguma mu kibazo cy’ amikoro.

Ubwo ubuyobozi bushya bwari busimbuye ingoma ya Uwayezu Jean Fidel bwaje kongera kubwira Aimable ko azahabwa amafaranga umukino wa Rayon Sports na APR FC urangiye , ariko yaje gutungurwa ubwo uyu mukino warangiye , ahawe igice ku mafaranga ikipe yari imufitiye ndetse ntibyamushimisha.Ibi rero nibyo byatumye yifuza gusesa amasezerano y’ amezi atandatu afitanye na Gikundiro.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports yishyuye abakinnyi bamwe baguzwe mu meshyi y’ umwaka ushize ariko igira bamwe isiga ,ibintu bamwe mu bakinnyi batishimiye.

Ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura umukino w’ umunsi wa 14 wa Shampiyona igomba gukina n’ ikipe ya Police FC tariki ya 4 Mutarama 2025, gusa uyu mukinnyi ntabwo yigeze agaragara mu myitozo.

 

 

Related posts