Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ukwibyara gutera ababyeyi ineza, Umuhungu wa Perezida Kagame Ian Kagame yahawe ipeti ryo ku rwego rwa officer mu gisirikare

Umuhungu wa Perezida Paul Kagame Ian Kagame nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Royal Military Academy riherereye ahitwa Sandhurst mu Bwongereza ubu yahawe ipeti ryo ku rwego rwa officer (2nd Lieutnant) mu gisirikare.

Ian Kagame ni umuhungu wa Perezida Paul Kagame, ni umwana wa gatatu nyuma ya Cyomoro Yvan Kagame ndetse na Ange Kagame. Uyu muhungu niwe uzwi mu muryango w’umukuru w’igihugu ko yabashije gutera ikirenge mu cya Se umubyara nawe akaba umusirikare kuri ubu akaba yari amaze igihe akurikira amasomo ta gisirikare mu ishuri rikomeye rya Royal Military Academy ryo mu Bwongereza.

Umusizi witwa Nyakayonga Ka Musare afite igisigo yise ” ukwibyara gutera ababyeyi ineza” umuntu yagihuza n’ iyi nkuru akavuga ko nta gushidikanya ko ibyishimo ari byose kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul kuba umuhungu we yateye ikirenge mu cye akaba umusirikare.

Ian Kagame yasoje amasomo ya gisirikare maze ahabwa ipeti rya 2nd Lieutnant ni ofisiye muto mu ngabo. Uretse Ian Kagame muri iri shuri kandi yasoje ari kumwe n’abandi banyarwanda babiri aribo Park Udahemuka ndetse na David Nsengiyumva bose bakaba bahawe ipeti rya 2nd Lieutnant.

Ukwibyara gutera ababyeyi ineza, Perezida Paul Kagame nawe yabaye umusirikare umwe mu bakomeye igihugu cyagize, yayoboye urugamba rwa FPR rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi muri 1994. Kuri ubu ni Perezida w’u Rwanda ndetse akanaba umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda RDF.

Ian Kagame ubanza ibumoso ari kumwe n’abandi banyarwanda babiri mu birori byo gusoza amasomo

Related posts