Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Ukuri mpamo k’ubushotoranyi bwa FARDC kuri M23 bwongeye gukangura amagambo y’imena mutwe ya Gen Sultan Makenga

Abarwanyi ba M23 bongeye gusubira mumirwano nyuma yuko bari bagize imishyikirano n’ingabo za Leta ya Congo ndetse bakemeranya ko bagiye kureka imirwano ndetse bakanasubiza uduce twose bari barigaruriye ariko kuberako ingabo za FARDC zakomeje kugenda zanduranya kuri aba barwanyi bikaba byongeye kubyutsa ubukana bwose bw’aba barwanyi kubera impamvu ikubiye muri iyinkuru urimo gusoma.

Nkuko byagiye bigarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye, aba barwanyi ba M23 bari bagaragaje ko bashaka kuba bagirana imishyikirano na leta ya Congo nyuma yuko hari hagiye haba inama zitandukanye zagiye ziba hagamijwe kuba amahoro yaboneka muburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo. kunama yari yahuje uruhande rwa leta ya Congo ndetse n’imitwe y’inyeshyamba ikorera muburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo yari yabereye i nairobi yari yasabye M23 ko niba ishaka imishyikirano ndetse n’ibiganiro bategetswe kuba bashyira intwaro hasi maze bakayoboka inzira yo kuganira ariko ntantambara ikiri kuba.

Aba barwanyi ba M23 barabyemeye ndetse banabishyira mubikorwa ariko ingabo za leta ya Congo zikaba zitarahwemye kubashoraho intambara. usibye ibi kandi izi ngabo za FARDC zishinjwa na M23 ko zakomeje gukorera iyicarubozo no kwica urwagashinyaguro abanye-congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse ibi bikaba aribyo byatumye aba barwanyi ba M23 bongera gusubukura urugamba nkuko batahwemye kugaragaza ko bari kurwanira uburenganzira bw’abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda batuye muri ikigihugu . ibi byose akaba aribyo byatumye aba barwanyi bongera kwirahira ko bazashirwa aruko bafashe umujyi ukomeye ngo kugirango uzabaheshe kuba bajya mubiganiro byo gushyira mubikorwa ibikubiye mumasezerano.

Related posts