Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Uko yamenye ko umugabo we agiye gupimisha DNA test ubundi ahita yica umwana we

 

 

Mu gihugu cya Uganda harimo kuvugwa cyane inkuru y’ Umugore wihekuye umwana we nyuma y’ uko atashakaga ko Ise w’ umwana ajya gupimisha DNA Test kugira ngo arebe niba ari we bamubyaranye.

Uyu Mugore wakoze aya mahano ubusanzwe yitwa Mutesi Joline akaba yari afite abana batanu, yabyaranye n’ umugabo witwa Chris Rugari. Aba bombi bashakanye mu mwaka 2013 ,Kuri ubu umwana wabo w’ imfura afite imyaka 14 y’ amavuko.

Urukundo rwabo rwatangiye kuzamo agatotsi mu mwaka wa 2023 , ubwo umugabo umwe yahamagaye Chris Rugari amubwira ko ashaka umwana we akamukura muri uwo muryango, gusa Chris Rugari yatekereje ko ari bimwe by’ abantu baba bashaka kubasenyera ubundi abyima amatwi.

Gusa nibyaje kurangira kuko umugabo yakomeje kumwotsa igitutu, amubwira ko ashaka umwana we , Rugari na we icyo gihe yabiganirije umugore we, amubwira ko hari umugabo uhora umubwira ko yaburanye na we( Mutesi) , bityo ko ashaka umwana we ,ariko Mutesi yaramutsembeye amubwira ko ari bimwe by’ abantu b’ iki gihe baba bashaka gusenya Ingo z’ abandi.

 

Gusa umugabo w’ uwo mugore yakomeje kugira amakengo ,inzira yonyine yo gushira impungenge ,yari inzira yo gupimisha ibizamini bya ADN kugira ngo barebe niba Koko abo bana bose yabyaranye n’ uwo mugore we arebe niba ari abe Koko.

Uyu mugabo yaje kwigira Inama yo gupimisha ADN y’ abana batatu gusa muri batanu bari bafitanye n ‘ uwo Mugore gusa yaje gutungurwa no gusanga umwana umwe gusa mukuru ari we wenyine yabyaye. Agahinda karamwica abura ayo acira nayo amira kuko mu busanzwe yakundaga abo bana ku rwego rwo hejuru.

Kuva icyo gihe akimara kubimenya intonganya mu rugo zaratangiye ndetse umwana wabo mukuru w’ umuhungu atangira kwanga Nyina cyane ,ari ntabwo baje gutandukana, Ise ashaka kujyana umwana mukuru hamwe n’ umwana muto w’ imyaka ibiri n’ igice bari bafite ,ariko umugore aramutsembera amubwira ko adashobora kumuba umwana we muto.

 

Amakuru kandi akomeza avuga ko ubwo umugabo yari agiye kwaka gatanya mu rukiko ,urukiko rwatagetse ko hagomba gukorwa ibizamini bya ADN kuri abo bana batanu bose ,mu Cyumweru gishize nibwo inzobere zagiye mu rugo rwabo zifata ibipimo byo gufatiraho ibizamini
Mu ijoro bafatiyeyo ibyo bipimo ,umugore yajyanye n’ umwana we kwamuganga ababwira ko umwana yahanutse hejuru ku nyubako yo mu rugo akikubita hasi ,gusa uwo munsi muganga yaramupimye amubwira ko umwana ameze neza ahantu hose ,ariko asaba ko yanyuzwa mu cyuma.

Uwo mugore witwa Joline yahise afata umwana amusubiza mu rugo ,ku munsi ukurikiyeho ,mu gitondo yamugaruye kwa muganga hamwe yari yamujyange mbere abwira muganga ko umwana akomeje kumererwa nabi bikabije, yewe ko bishobora no kumuviramo urupfu bakomeje kumurangarana. Uyu Mugore yahampaye abantu be bahafi ,harimo n’ uwo mugabo we ,Rugari, yababwiye ko umwana yahanutse hejuru ku nzu anyuze mu idirishya akikubita hasi ndetse benshi babanje kwizera inkuru ya Mutesi Joline.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mwana w’ umuhungu yakomeje kumererwa nabi kugeza aho ashizemo umwuka , gusa inshuti z’ Umuryango zabagiriye inama yo kuba baretse kwizera ibyo uyu mugore avuga kugeza igihe Police ije igakora izusuma ubundi bamenye neza icyateye urupfu rw’ uwo mwana. Police yo muri Uganda yaje gutwara Umurambo ujyanwa gukorerwa isuzuma ,umwana basanga nta mvune n’ imwe umubiri we ufite. Ubwo Police yahise ifunga uyu mugore ndetse n’ umukozi we wo mu rugo.Police ubwo yageraga aho ibyo byabereye ,basanze idirishya umugore avuga ko umwana yamanutseho rifunze neza ,nta nikirahure cyamenetse ,ndetse umwana atari kubasha kuri fungura,ibyo byatumye uwo mugore ashinjwa ko ari we wagize uruhare muri urwo rupfu.

Mu Iperereza ry’ ibanze ryakozwe ,Police yabajije uwo mukozi wo rugo ,avuga ko umwana yaguye ari mu ruganiro ndetse ko we nta ruhare yabigizemo yewe ko ntanicyo yari afite cyo gukora.Police yakomeje Iperereza ngo imenye icyateye urupfu ,isanga umwana yapfuye azize kubura umwuka ,ndetse basanga mu gifu cye nta kintu kirimo bisa nkaho yari amaze iminsi atarya atananywa.

Police nyuma yibi byose yanzuye ko Mutesi Joline afungwa ndetse mbere yo gushyingura uwo mwana habanza gupimwa DNA Test kugira ngo bamenye niba uwo mwana ari uwa Rugari Chris, ibisubizo biza byemeza ko ari uwe. Rugari Chris mu bana batanu yabyaranye n’ uwo mugore yasanze babiri ari bo be gusa ndetse n’ undi wa Gatatu atarapimisha. Ubwo Police yasozaga Iperereza ,Rugari yahise ajya gushyingura umwana mu irimbi rya Kabale naho umugore arafungwa ndetse bitegenyijwe ko azitaba urukiko vuba aha.

Ivomo: redpepper.co.ug

 

Related posts