Uko umusore w’ i Rwamagana yiyambuye ubuzima biturutse kuri Se umubyara wavuze ko azaba imbwa

Umusore wo mu Karere ka Rwamagana witwa Tayebwa Hally uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko yasanzwe yapfuye yiyahuye nyuma yo kubwirwa na Se ko naguma ku ishyiga azapfa nk’imbwa.Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kavura, mu Kagari ka Nyarusange, mu Murenge wa Muhazi, mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, ku wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025, ubwo nyina yageraga mu rugo agasanga umwana we mu cyumba yimanitse mu mugozi yapfuye.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko ababyeyi ba nyakwigendera babana mu makimbirane kuko babanye uwo mugore afite umwana bityo amakimbirane agahera aho.Abo baturage bakomeza bavuga ko abo muri uwo muryango bajyaga banarwana cyane ndetse ngo no mu minsi ishize umugabo yarafunzwe kubera kurwana n’umugore we nyuma afunguwe ntiyagaruka muri urwo rugo.

Gusa, bavuga ko batunguwe n’uko uwo muryango wafashe icyemezo ko nta muntu wemerewe kuza kubatabara yaba abayobozi b’Umudugudu ndetse n’Akagari ko ngo uzabirengaho azahura n’akaga.

Kurundi ruhande ariko hari amakuru avuga ko umugabo wo muri urwo rugo yahozwaga ku nkeke n’umugore we, aho yahoraga amucyurira ko inzu babampo atari iye, ko uwo mugore yayihawe n’umuvandimwe we, ibyo nabyo bikaba intandaro zayo makimbirane.

Abaturage basaba ubuyobozi ko bwajya butandukanya abantu bafite amakimbirane mu gihe batarabona gatanya, aho kugira ngo bizagere aho umwe yambura undi ubuzima.Umuyobozi w’Umudugudu wa Kavura, avuga ko inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera na we yayumvise ku Cyumweru, mu masaha ya Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba (18h00′), ubwo bamuhamagaraga bamubwira ko hari umwana wiyahuye, ahageze asanga nibyo.

Yagize ati:”Nagezeyo nsanga uwo mwana ntabwo muzi kuko atarasanzwe aba muri urwo rugo ahubwo yabaga Kigali, noneho uwo mwana akaba yaraje agasanga Se mu rugo bagatongana bikageraho Se amubwira ko azapfa nk’imbwa ndetse ntacyo yimariye. Ibyo byatumye umwana arakara arimyoza ajya mucyumba.”Yakomeje avuga ko ayo makimbirane yatewe n’uko umugabo yahoraga akeka ko umugore we amuca inyuma kuko buri wese ugeze muri urwo rugo umugabo akeka ko aje gusambanya umugore we.Ati:”Ubwo twajyagayo nk’ubuyoboozi uwo mugabo yaratwirukanye bityo twanzura ko inzego z’umutekano zikura uwo mugabo muri urwo rugo ntaharare”.Yasabye abaturage muri rusange kwirinda kugirana amakimbirane nk’ayo kuko aganisha ku byago birimo n’urupfu.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, muri Nzeri 2025, yatangaje ko mu bitera abantu gutekereza kwiyahura harimo amakimbirane yo mu muryango, kubura ubufasha mu muryango, ibibazo by’amikoro, indwara zo mu mutwe, agahinda n’indwara zidakira.Yagize ati:”Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro ntukunda kugaragara kugeza igihe ugeze ku kigero cyo hejuru. Ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bibazo ari ingenzi. Dushishikariza abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko n’ibiganiro bisanzwe bishobora gufasha umuntu gukira.”Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko umubare w’abagerageje kwiyahura mu Rwanda wageze ku bantu 602 mu mwaka ushize wa 2024, kandi 51,3% ari abafite imyaka iri hagati ya 19 na 35.