Mu Karere ka Ngororero haravugwa inkuru y’ Umusore w’imyaka 23 afunzwe ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu.Amakuru avuga ko uyu musore yatawe muri yombi tariki 7 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Gatumba, Akagari ka Cyome ho mu Mudugudu wa Birambo.
Icyaha uyu musore akekwaho cyabaye tariki 04 Ugushyingo 2025, ubwo umubyeyi w’uyu mwana yari yagiye guhinga asiga umwana we amujyanye ku Ishuri ribanza rya Kirwa, umwana atashye Saa 12:00 asanga nyina atarava guhinga.
Uyu mwana yagumye mu gipangu baturanyemo n’uyu musore, undi aramufata amujyana mu nzu ye amuha ibiryo, ari nabwo bikekwa ko yamusambanyije.Nyina w’uyu mwana ubwo yari agiye kumukarabya ku mugoroba yabonye ibisebe ku gitsina, amubajije amubwira ko uwo musore yamuhaye ibiryo, nyuma akamusambanya.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yagize ati “Ni byo koko uriya musore w’imyaka 23 yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu, ndetse ashyikirizwa inzego zibifite mu nshingano mu gihe iperereza rikomeje.”
Meya Nkusi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ingeso mbi zangiza abana b’igihugu, asaba ko ahagaragaye ikibazo nk’iki bakwiriye gutanga amakuru ku gihe kugira ngo uwahohotewe ahabwe ubufasha bwihuse, ndetse uwabikoze ashyikirizwe ubutabera.Uyu musore kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba mu gihe iperereza rigikomeje.
