Umubyeyi witwa Umutoniwase Kevine w’imyaka 18 y’amavuko n’Umwana we w’imyaka ibiri bari batuye mu Mudugudu wa Nyamugari Akagali ka Mahoko Umurenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu basanzwe mu nzu bapfuye urupfu rwabereye benshi urujijo.Abo mu muryango wa ba nyakwigendera, bavuze ko basanze uwo mubyeyi aryamye mu nzu hamwe n’umwana we aho bapfiriye hari isahani y’ibiryo bigabanyijemo Kabiri afashe ikiyiko mu ntoki ndetse hari n’udukingirizo tubiri twakoreshejwe.
Abaturanyi ba nyakwigendera n’abo mu muryango we bemeje ko yishwe, basaba ko hakorwa iperereza ndetse ababikoze bakazahanwa by’intangarurgero.Bavuze ko ababikoze iyo baza kuba bafitanye ikibazo n’uwo mubyeyi batagombaga kugikemuza gutwara ubuzima bw’abantu harimo no kwica umwana.
Umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Manirakiza Jean De Dieu yavuze ko urupfu rw’abo rwamenyekanye ku wa Gatanu mu masaha y’Umugoroba ndetse ko iperereza ryahise ritangira.Ati: “Nibyo ku wa Gatanu nibwo twamenyeke ko Umutoniwase Kevine n’umwana we basanzwe mu nzu bapfuye. Twihutiye kuhagera nk’ubuyobozi duhamagara inzego z’umutekano ndetse niz’ubugenzacyaha ngo hakorwe iperereza.”
Uyu mubyeyi n’umwana we bashyinguwe kuri uyu wa Mbere taliki 16 Ugushyingo 2025. Hari abibazaga niba barishwe banizwe n’uwakoresheje udukingirizo twasanzwe mu nzu cyangwa barazize ibiryo baryaga igihe byaba byari byahumanyijwe.
