Mu karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’ umupasiteri ukekwaho gusambanya umwana w’ imyaka 16 abikoreye mu cyumba cy’ amasengesho.
Kuri ubu Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumubuye rwa Rubavu, bukurikiranye umugabo w’imyaka 36 y’amavuko w’umunyamasengesho ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 abikoreye mu cyumba cy’amasengesho.
Icyaha akurikiranweho cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Gafuku, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu.Ucyekwaho icyaha niwe uhagarariye icyumba cy’amasengesho kuko ari mwalimu bakaba bamwita Pasiteri nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.
Bivugwa ko uwo munsi abana b’abakobwa bari ku rusengero bahakora amasuku bagiye gutaha ababwira ko bwije batagomba gutaha mu ijoro ko ahubwo bareka bakarara basenga bagataha mu gitondo abafasha no kubimenyesha ababyeyi babo ko baraye ku rusengero.
Ngo baraye basenga bigeze mu ijoro hagati bararyama, bamaze gusinzira uregwa acunga aho umwana w’umukobwa aryamye azimya amatara, aramwegera aramusambanya. Abandi bakobwa bahise bakanguka basanga uyu mugabo ari hejuru y’umwana ari kumusambanya bacana amatara barasohoka.Uregwa ntiyemera icyaha akurikiranweho nubwo yemera ko yaraye mu rusengero hamwe n’abo bana kandi ko urusengero rwabo rufite icyumba kimwe ari cyo basengeramo.
Ba uwa mbere mu kubona amakuru yacu yaburi munsi
KGLNEWS