Amakuru aturuka ahitwa i Gasebeyi, muri Zone Buhoro, Komini ya Mugina, mu Ntara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi, abagabo babiri barimo n’umuyobozi w’ibanze, batawe muri yombi n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR), baherekejwe n’Imbonerakure, urubyiruko rwa CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi.
Amakuru avuga ko kuva icyo gihe, imiryango yabo ivuga ko nta makuru yabo ifite none byateye impungenge kwibaza ibibazo byinshi mu baturage.Nk’uko abatangabuhamya benshi baho babajijwe babitangaza, ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Kane, itariki ya 30 Ukwakira.
Abakozi ba SNR baherekejwe n’Imbonerakure, bagiye mu rugo rwa Égide Nishimwe, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gasebeyi, n’umuturanyi we Ndikumana, uzwi ku izina rya Basoda. Aba bagabo bombi batawe muri yombi, bambikwa amapingu, hanyuma bashyirwa mu modoka ifite plaque D3984A, bajyanwa n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR) muri Komini ya Cibitoke.
Kuva icyo gihe, yaba imiryango yabo cyangwa abayobozi bo mu nzego z’ibanze ngo ntabwo bazi aho baherereye nk’uko inkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
Umwe mu bagize umuryango w’umwe mu bagabo wabuze yagize ati: “Twashatse kuri sitasiyo zose za polisi no muri gereza zo muri ako gace, ariko ntacyo twagezeho.”Baba bakekwaho gukorana n’inyeshyamba
Amakuru amwe aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko aba bagabo bombi bakekwaho kuba bafitanye isano n’umutwe witwaje intwaro wa Red Tabara, ufite icyicaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.Ni ibirego imiryango yabo n’abaturage benshi ba Gasebeyi bateye utwatsi.
