Uko ikamyo itwara lisansi yakoze impanuka iteye ubwoba mu Mujyi wa Kigali

 

Ikamyo itwara lisansi yaturukaga i Nyanza ya Kicukiro yagoze indi modoka na moto mu muhanda werekeza Kicukiro Centre .Iyi mpanuka ikomeye yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2025. Polisi yahise yihutira kujya gutabara.Iyi modoka yamanukaga umuhanda wa Nyanza ya Kicukiro irenze hafi ya Mount Kigali University.

Umuturage witwa Iyamuremye Jean Claude wari aho impanuka yabereye yavuze ko ikamyo itwara lisansi “Yamanutse igeze hagati ihasanga ikamyo y’umweru ipakiye amagi ihita iyikubita iza mu muhanda w’abazamukaga, iyo kamyo na yo ihita ikubita izindi modoka ebyiri.”

Ati “Iriya kamyo yamanukaga iva hariya i Nyanza igeze hano kuri uyu muhanda ujya mu Banyamakuru ni bwo yabuze feri. Hari harimo umuvundo muke, abamotari bari imbere yayo n’izindi modoka byose yakukumbye. Urumva moto yo ihita ibigenderamo kuko nta kiyikingira igira.”

Manzi Derick na we wari muri aka gace impanuka iba yavuze ko iyi mpanuka iri mu zikomeye abonye kuva yavuka.Ati “Iriya kamyo yamanutse irabanza igonga moto zari hafi aho, iyo kamyo yari iyiri imbere na yo ihita…iyi mpanuka ni yo ya mbere ikomeye mbonye kuva navuka.”

Ababibonesheje amaso bemeza ko umubare w’abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka ari abatwara moto n’abagenzi bari bahetswe.

Ubwo twakoraga  iyi nkuru hari hataramenyekana abakomeretse  cyangwa abasize ubuzima muri iyi mpanuka, n’icyayiteye.