Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Uko ibiciro by’ ibiribwa birimo guhenda ku isoko niko n’ abagabo b’ I Rusizi barimo kuzamura amafaranga bahabwa n’ abakobwa ngo bakunde babarongore

 

 

 

Abakobwa bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkungu barimo kurira ayo kwarika naho abasore bo muri uwo murenge barimo guca akayabo k’ amafaranga kugira ngo bakunde babarongoro bareke kugumirwa.

Bamwe mu batuye muri ako gace batangaje ko uyu muco w’abakobwa baha amafaranga abahungu ngo babarongore uhari koko ndetse benshi mu babanye muri ubwo buryo ingo zabo zitaramba.

Umukecuru witwa Mukankusi Maritha wo mu Kagari ka Rwamuhirwa nawe yemeza ko iyi myitwarire y’abakobwa baha amasore amafaranga kugira ngo babashake ihari.Ati “Nyine umusore amuca amafaranga akurikije uko abona akuze umukobwa nawe akayamuha kugira ngo adakomeza kuguma iwabo yanga ko ashobora no kuzahabyarira.”Yakomeje avuga ko ingo zibanye muri ubu buryo zitaramba.Iyo uganiriye n’abaturage bo muri uyu Murenge wa Nkungu bakubwira ko ibiciro by’amafaranga biba biri hagati y’umukobwa n’umusore yifuza ko amubera umugabo.

Umugore w’abana batatu utarifuje ko amazina ye atangazwa, nawe yemeza ko umugabo yamutaye ajya kwishakira undi mugore mu gihe yari yaramuhaye amafaranga kugira ngo babane.Ati “Byabayeho da! ubu ntabwo tukibana tumaze amaze imyaka ibiri yarantaye yishakiye undi mugore ufite ifaranga ngo ntiyabana n’umuntu udafite amafaranga hari abayafite.”

Yongeyeho ko ajya ababazwa cyane n’uburyo umugabo we yamutaye mu gihe yari yaramuhaye amafaranga ibihumbi 500Frw kugira ngo babane nk’umugore n’umugabo.Umugabo witwa Ribaka Ephrem, we avuga ko adashobora kwemera ko umukobwa we aha amafaranga umusore kugira ngo amurongore.Ati “Biriho rwose abakobwa aha bakwa abasore kugira ngo babarongore kuko abagabo babuze ku buryo benshi babyariye iwabo ariko njye ntabwo nabyemera kuko umukobwa wanjye si mubi ku buryo yakwa umuhungu.”Yaboneho gusaba inzego zibishinzwe kurwanya uyu muco kuko ngo ingo nyinshi zabanye muri ubu buryo zitamara Kabiri.

Hamimana Emmanuel,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge NKungu, nawe yemeza ko uyu muco w’abakobwa baha abahungu amafaranga ngo babarongore uhari ariko ubuyobozi bubimenya nyuma iyo bagiranye amakimbirane.Ati “Uko mubyumva natwe niko tubyumva nta kimenyetso simusiga tuba dufite kigaragaza ko uriya mukobwa n’umuhungu baje gusezerana umukobwa amuhaye amafaranga kuko ntibabivuga, ahubwo bimenyekana iyo batangiye gushyamirana kandi noneho bakabikora ari uko bamaze kubyarana gatatu cyangwa kane bakaba aribwo bivamo ati ngo n’ubundi twabanye nabanje kuguha amafaranga.”yavuze ko umukobwa wahaye umuhungu amafaranga kugira ngo amurongore adashobora kubivuga iyo bakirimo kurambagizanya, anemeza ko nk’umuyobozi nawe yabimenye mbere ko abo bantu baje gusezerana adashobora kubasezeranya kuko abashakanye muri ubwo buryo batarambana.

Related posts