Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Uko Chris Eazy yisanze akorana na Junior Giti bahujwe na Titi Brown n’impamvu Titi Brown adashobora gusinya muri iyi label

Giti business group ni itsinda rigari rigizwe na Junior Giti ari na we muyobozi waryo, Chris Eazy ndetse n’abandi batandukanye. Junior Giti yamaze guhishura ko kugira ngo Chris Eazy abe umwe muri bo bahujwe na Titi Brown kugeza n’ubu bakaba bagikorana.

Dore uko byagenze kugira ngo Chris Eazy yisange muri Giti business group

Giti yavuze ko yari asanzwe azi Chris Eazy ariko atazi ko yashobora gukora ibintu birenze.

Umunsi umwe yashakaga gukora amashusho yo kwamamaza, ashaka umuntu wamutunganyiriza ayo mashusho ku buryo yaba afite ubuziranenge ndetse n’umwihariko w’ayo niko kubaza Titi Brown umuntu ujya amukorera amashusho ye.

Yagize ati “Ubwo narindimo nshaka gutunganya amashusho yo kwamamaza, nabajije Titi Brown umuntu ujya amukorera amashusho ye, ambwira ko hari umusore w’umuhanga azi wabinkorera Kandi neza, niko kumbwira Chris Eazy gusa ntungurwa no kumva ko ari Chris Eazy nsanzwe nzi ariko ntazi ko afite ubwo buhanga.”

Yakomeje agira ati “Nyuma yaje kuza turakora iya mbere, dukora iya kabiri mbona arashoboye duhita dukomezanya gutyo kugeza n’ubu.”

Ku ruhande rwa Titi Brown avuga ko Giti business group, byarenze aho kubana nk’abahujwe na business gusa ahubwo babaye nk’umuryango kuko usanga ahantu hanshi bari kumwe haba mu bitaramo bitandukanye ndetse n’ahandi.

Gusa n’ubwo Titi Brown iri tsinda arifata nk’umuryango bakorana ibikorwa bitandukanye, avuga ko adashobora gusinya amasezerano y’imiikoranire nabo kuko abona byamuzitira Kandi akeneye kujya ahantu hatandukanye mu rwego rwo kwagura iterambere rye.

Yagize ati “Ntabwo nshobora gusinya muri Giti business group kuko ngewe byanzitira Kandi ngomba kujya gukorera ahantu henshi hatandukanye.”

Related posts