Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Uko byagenze ngo uwasifuye umukino wa Simba na Al Ahli ya Manzi Thierry atorwe nka “Man Of The Match”

Umusifuzi w’Umunya-Botswana, Thabang Ketshabile yagizwe umuntu witwaye neza [Man Of The Match/L’Homme du Match] mu mukino Al Ahli Tripoli yo muri Libye yanganyijejo na Simba Sports Club yo muri Tanzania 0-0; igihembo gisanzwe gihabwa umukinnyi mwiza waranze umukino.

Hari mu mukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, aho Al Ahli Tripoli ikinamo myugariro w’Umunyarwanda, Manzi Thierry yari yakiriye Simba SC yo muri Tanzania, mu murwa mukuru Tripoli wa Libye.

Umusifuzi w’Umunya-Botswana, Thabang Ketshabile mu bihe bitandukanye byaranze umukino yagiye asifura ibikorwa bitavuzweho rumwe bifatwa nko kubogamira ku ruhande rw’Abanya-Tanzania.

Byaje guhumira ku mirari mu minota ya nyuma ubwo rutahizamu wa Al Ahli Tripoli yinjiraga mu rubuga rw’amahina, maze myugariro wa Simba akamuserebeka, Abanya-Libye biterera mu birere bemeza ko ari penaliti; icyakora ibyo nta cyo byari bibwiye Umunya-Botswana.

Umukino urangiye, Al Ahli Tripoli ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yanditse ko Thabang Ketshabile ari we “Man Of The Match/L’Homme du Match” mu rwego rwo kugaragaza “amakosa” ye.

Kuri ubu hari gutegurwa dosiye yo guhana uyu musifuzi ndetse n’umwe mu bari bamwungirije [w’igitambaro], aho Ishyirahamwe rya Ruhago muri Afurika, CAF riramutse risanze barabikoze nkana, bahanishwa guhagarikwa kuri uyu murimo kugera uyu mwaka w’imikino ushyizweho akadomo.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera muri i Dar es Salaam muri Tanzania tariki 22 Nzeri 2024, utsinda akerekaza mu matsinda ya CAF Confederation Cup 2024/2025.

Al Alhi yemeje Umunya-Botswana, Thabang Ketsabile nka “Man Of The Match”
Myugariro Manzi Thierry yakinnye uyu mukino urarangira!

Related posts