Abakinnyi bakomeje ba APR FC b’abanyamahanga, barimo Dauda Yusif ndetse na Mamadou Sy ntabwo bagaragaye ku mukino iyi kipe yakinnye na Pyramids FC bari mu bari bwitabazwe, kuri iki cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025, nibwo APR FC yakinnye umukino wo kwishyura wa CAF Champions League n’ikipe ya Pyramids FC. Uyu mukino warangiye ikipe ya Pyramids FC itsinze ibitego 3-0.
Uyu mukino wabaye nyuma y’iminsi igera kuri ibiri APR FC yari imaze mu gihugu cya Misiri ahari bukinirwe uyu mukino wo kwishyura n’ikipe ya Pyramids FC. APR FC ku itariki 3 Ukwakira 2025, yakoze imyitozo ya mbere ndetse na tariki 4 ikora imyitozo ya nyuma yitegura uyu mukino wakinwe ku itariki 5.
Mu mukino ubanza wabereye hano i Kigali ukarangira APR FC itsinzwe ibitego 2-0, abakinnyi babiri barimo Dauda Yusif ndetse na Mamadou Sy bakinnye uyu mukino ndetse byari byitezwe ko baraza ku banza muri uyu mukino wo kwishyura ariko ntabwo bari ku rutonde iyi kipe yifashishije.
Amakuru dukesha Umuseke, avuga ko Dauda Yusif ndetse na Mamadou Sy kutagaragara kuri uyu mukino byatewe n’imyitwarire mibi bagaragaje mbere y’uyu mukino umutoza afata umwanzuro wo kubicaza mu bafana.Uku kubura kwaba bakinnyi cyane cyane Dauda Yusif wabonaga mu kibuga APR FC irimo gutakaza imipira ariko kandi mu gice cyo gutaha izamu iyi kipe yabuze Mamadou Sy twabonye yitwara neza mu mukino ubanza.APR FC itsinzwe imikino 3 na Pyramids FC mu mikino Itanu bamaze gukina ndetse banganyije imikino ibiri gusa. APR FC imaze gutsindwa ibitego 15 harimo uwo yatsinzwemo ibitego 6-1.
Ba uwa mbere mu kubona amakuru yacu buri munsi