Mucyo Kevin wabaye umunyamakuru w’imyidagaduro ku bitangazamakuru birimo Radiyo Imanzi, kuri ubu ni umworozi ukomeye w’ihene za kijyambere mu Karere ka Kirehe.
Nyuma yo kumara igihe ari mu mwuga w’itangazamakuru ry’imyidagaduro, Kevin avuga ko yaje gushyira imbaraga cyane mu buhinzi n’ubworozi nyuma yo kubona ko atabuga umwanya kandi butanga inyungu.
Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi Kevin akora, bikubiye muri Kana Farms nayo iri mu mishinga ye ibarizwa muri ‘Kana Brands’.
Aganira na 3D TV RWANDA yagize ati “Muri Kana Brands irimo na Kana Farms, twibanda ku bworozi bw’ihene zo mu bwoko bwa Boers na Savanna ziva muri Afurika y’Epfo. Ni ihene zigire umusaruro munini kuko ihene nkuru ishobora kugera mu biro 100.”
Kevin ahanini mu rwuri rwe ‘Kana Farms’ yibanda ku bworozi bw’ihene zo bwoko bwa Boers na Savanna zikomoka muri Afurika y’Amajyepfo mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Zambia na Namibia zikaba zizwiho kugira umusaruro mwinshi w’inyama.
Muri ubu bworozi bukorerwa muri Kana Farms iherereye mu Karere ka Kirehe, bakora ubucuruzi bw’aya matungo mu buryo bwo gutanga inyama ndetse no kworoza abaturage.
Kevin agaruka ku musaruro bagize mu mwaka ushize wa 2025, yagize ati “Mu mwaka ushize wa 2025 twacuruje ihene zigera kuri 500 mu bigo bigera kuri bine dukorana.”Mucyo Kevin kuri ubu anahatanye mu bihembo bya Shining Stars Africa Awards 2026, mu cyiciro cy’abarwiyemizamiro mu buhinzi n’ubworozi.
