Uko byagenze kugira ngo umwarimu w’ i Burera yiyambure ubuzima abitewe n’ inguzanyo yatse muri Bank

 

Mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugarama haravugwa inkuru y’ akababaro y’ umwarimu wiyambuye ubuzima abitewe n’ inguzanyo yatse muri Bank.

Iyi nkuru yakababaro yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025 , uyu mwarimu yari mu kigero cy’ imyaka 25 y’ amavuko.

Bamwe mu baturage batanze amakuru bavuga ko intandaro yo kwiyambura ubuzima yaturutse ku nguzanyo yo muri Bank yatse kugira ngo atangize ishuri ry’inshuke noneho, ngo nyuma umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari akaza kurifunga.

Ibikandi byaje kwemezwa na Meya w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yahamije aya makuru.Ati:”Yego koko hari umusore wiyahuye witwa TURINAYO Oscar akoresheje umukandara mu ijosi.”

Uyu nyakwigendera yari umwarimu mu kigo cyisumbuye cya GS Nyangwe mu mwaka wa Kabiri no mu wa Gatatu giherereye mu mudugudu wa Nyangwe akagari ka Nyangwe mu murenge wa Gahunga akaba yari amaze ukwezi kumwe mu kagari ka Gafumba ho mu murenge wa Rugarama.Amakuru avuga ko yashakaga gutangiza ishuri ry’inshuke (Nursery) mu mazu yo mu gipangu (Anex) cy’aho yakodeshaga.

Ishuri ryari gutangira tariki 08 Nzeri 2025 ubwo umwaka w’amashuri 2025-2026 watangiraga ariko hakaba hari ibyo atari yujuje, asabwa kubyuzuza kugira ngo atangize iryo shuri.Ariko kugeza ubu akaba atari yabyuzuza kugira ngo abe yakwemererwa kurifungura ngo atangize ishuri rye.

Amakuru avuga ko RIB ya Gahunda n’abaturage ubwo bahageraga basanze inzu yose ikinze, usibye idirishya ryo mucyumba cye ritari rikinze,barasunitse babona urufunguzo ku buriri barukuruza igiti barafungura barinjira basanga yimanitse mu nzu mu bwogero (douche) akoresheje umukandara.

Amakuru yatanzwe na muramu we nk’uko Umuyobozi w’akarere Mukamana Soline abivuga agira ati :”Uyu Bagambiki Emmanuel utuye mu Karere ka Rubavu avuga ko nyakwigendera yamuhamagaye ku wa Mbere tariki 08 Nzeri 2025 amuguza amafaranga agera kuri Miliyoni imwe kugira ngo arangize ishuri yashakaga gutangiza, amubwira ko atagomba kubibwira Papa we, Nyuma muramu we yabiganirije mushikiwe nawe aribwo yabibwiraga ababyeyi be nabo baramuhamagara ntawamenye icyo baganiriye.”Amakuru avuga ko yari amaze igihe yaka se amafaranga yarayamwimye ,nabyo bigakekwako byaba intandaro yo kwiyahura,andi makuru avuga ko yari afitiye abantu imyenda (amadeni) menshi n’ibibazo byinshi.

Umuyobozi w’akarere ka Burera Mukamana Soline yahakanye amakuru y’abavugaga ko yaba yiyahuye kubera umuyobozi w’akagari wanze ko afungura iryo shuri yashakaga gufungura ati:” Gitifu w’akagari ntabwo ariwe utanga ibyangombwa byo gushinga ishuri, iyo ushaka kubaka ikigo cy’ishuri wandikira ubuyobozi bw’akarere, nabwo bukohereza Team ya OSC bagasesengura ubusabe bwawe bakareba niba aho usaba kubaka, urugero hagenewe imyubakire, wamara kubaka NESA ikagusura , ikaguha uburenganzira bwo gutangira ishuri.”

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera abo mu muryango we bawutwaye wavuye ku bitaro bya Ruhengeri bateganya kueu shyingura kuri uyu wa Kabiri.

Src: Umurunga

Inkuru yanditswe na Nshimiyimana Francois/ Kglnews