Muri Autriche harimo kuvugwa inkuru idasanzwe y’ umwana w’ umunyeshuri w’ imyaka 17 wateye inda umwarimu we w’ imyaka 29 y’ amavuko none arimo kumusaba ko yayikuramo.
Amakuru aravuga ko uwo mwana w’ Umunyeshuri ari mu maboko y’ ubutabera nyuma yo gukomeza gutoteza uwo mwarimu ngo akuremo iyo nda. Ibi byatangajwe n’ Ubushinjacyaha,ngo uwo musore yari Umunyeshuri w’ uyu mwarimukazi mu myaka yashyize ,ariko nyuma baje kugira umubano wihariye. Nyuma yo kumutera inda ,uyu musore yatangiye kumuhatira kuyikuramo ,ibintu Byabaye intangiriro y’ ibindi bikorwa bikomeye byaje gukurikiraho.
Amakuru akomeza avuga ko iperereza ryagaragaje ko uyu musore ari umwe mu itsinda ry’ abasore barindwi bafite hagati y’ imyaka 14 na 17 , bakekwaho ibyaha bikomeye birimo gufata ku ngufu ,gukoresha iterabwoba no gutwika inzu y’ uyu mwarimukazi. Muri bo ,batanu bamaze gutabwa muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje. Iki kibazo cyateje impaka zikomeye mu gihugu aho bamwe basaba ibihano bikomeye ku basore bakoze ibi byaha, mu gihe abandi banenga uburyo umujyi wa Vienne wugarujwe n’ ibibazo by’ umutekano muke.