Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko amasezerano yo kwamamaza u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda ryagiranye na Arsenal azasozwa muri Kamena 2026, kandi ntazongera kuvugururwa.
Ubufatanye bwa RDB na Arsenal bwatangajwe mu Gicurasi 2018, aho u Rwanda rwabaye umuterankunga mukuru ugaragara ku kuboko kw’ibumoso kw’imipira y’iyi kipe yo mu Bwongereza, mu ikipe nkuru, iy’abagore n’iy’abato. Amasezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 watangiye muri Kanama 2018, kandi yari agomba kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020/2021 wasojwe muri Gicurasi 2021.Nyuma y’imyaka itatu y’ubu bufatanye ryari rimaze kugaragaza umusaruro, ku wa 18 Kanama 2021 RDB yatangaje ko impande zombi zemeye kongera igihe cy’amasezerano. Ibi byakurikiye izamuka ry’umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wari wiyongereyeho 17%, ukagera kuri miliyoni 498 $ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425 $ mu 2018.
Arsenal iri mu makipe 10 akomeye kandi akunzwe cyane ku Isi, bikagaragarira mu bukurikirane ifite ku mbuga nkoranyambaga, umutungo wayo n’umubare munini w’imyambaro igurisha. Mu mikoranire yayo n’u Rwanda mu myaka irindwi ishize, iyi kipe yagiye yamamaza Visit Rwanda ku myambaro yayo no ku byapa byo muri Emirates Stadium, ndetse ikerekana ibyiza by’u Rwanda n’umuco warwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga yayo ikurikirwaho n’abagera kuri miliyoni 100.
Kuva mu 2018, abanyabigwi n’abakinnyi b’ibyamamare ba Arsenal b’abagabo n’abagore bagiye basura u Rwanda. Muri iki gihe kandi, abatoza ba Arsenal barimo Simon McManus na Kerry Green, bahuguye Abanyarwanda mu gutanga amasomo y’umupira w’amaguru ugezweho.Buri mwaka, Arsenal yifatanyaga n’Abanyarwanda mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, kimwe mu bikorwa bikomeye mu kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku ngagi.
