Uko byagenze kugira ngo Adel Amrouche arege FERWAFA

 

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice yemeje ko uwahoze ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Adel Amrouche yamaze kubarega muri FIFA kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko,mu ntangiriro za Mutarama 2026 ni bwo FERWAFA yasohoye itangazo rivuga ko yamaze gutandukandana na Adel Amrouche.

Shema Fabrice akaba yemeje ko uyu mutoza ukomoka muri Algeria yamaze gutanga ikirego muri FIFA.Ati “Amrouche yaratureze, yareze FERWAFA ko yamwirukanye binyuranyije n’amategeko. Twakurikiranye buri kimwe kugira ngo tumwirukane.””Icyo mugomba kumenya ntabwo twamwirukanye kubera umusaruro, ahubwo hari ibindi bintu biri mu masezerano atakurikije, ibyo bintu uko ari bitatu ntabwo ndibujye mu byo uko urubanza ruteye ariko ibyo yavuga byose dufite ibimenyetso.”

Yavuze ko bafite icyizere ko uru rubanza rukiri mu Rukiko rw’Ibanze rwa FIFA bazarutsinda.

Kimwe mu bivugwa FERWAFA itishimiye ni uburyo uyu mugabo igihe kinini aba atari mu Rwanda ahubwo aba yigendeye akagaruka aje guhamagara ikipe y’Igihugu, mu gihe yakabaye ahari ngo anakurikirane abakinnyi.

Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y’imyaka ibiri ndetse kuva icyo gihe yatsinze umukino umwe mu gusa wa Zimbabwe muri Nzeri.Ibyo byatumye u Rwanda rusoreza ku mwanya wa gatanu mu Itsinda C yasanze ruyoboye mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.