Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Uko amakipe azatomborana mu gikombe cy’Afurika byamenekanye (Udukangara) n’umunsi wa tombora

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye, CAF yatangaje igihe tombora y’amatsinda mu gikombe cy’Afurika cya 2023 izabera.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 nibwo CAF ishyirahamwe rifite inshingano zo kureberera umupira w’amaguru muri Afurika ryasohoye Udukangara tune (4) tugaragaza uko amakipe agomba gutomborana, ndetse n’amakipe atatomborana.

Uko udukangara dupanze ni udukangara 4, buri gakangara kagizwe n’ibihugu 6 bivuzeko ikipe ziri mu gakangara kamwe zitatomborana. Agakangara ka mbere karimo Côté d’Ivoire, Maroc, Senegal, Tunisia, Egypt, Algeria. Mu gakangara kaka 2 harimo Nigeria, Cameroon, Mali, Ghana, Burkina Faso, Congo Kinshasa (DRC).

Inkangara ya 3 igizwe na South Africa, Cape Verde, Guinea, Zambia, Mauritania, Equatorial Guinea. Agakangara ka nyuma kagizwe na Mozambique, Namibia, Tanzania, Angola, Guinea Bissau na Gambia.

Tombora izashyira amakipe mu matsinda izaba ku itariki 12 Ukwakira 2023..Igikombe cy’Afurika kizabera muri Ivory coast umwaka utaha wa 2024 mu kwezi kwa Mutarama na Gashyantare.

Related posts