Uko abayobozi 14 bo mu karere ka Nyabihu barimo n’ uyobora IBUKA batawe muri yombi bazira ibyo bakoze

Mu karere ka Nyabihu haravugwa inkuru y’ abayobozi bagera 14 batawe muri yombi muri abo harimo n’ uyobora IBUKA mu karere , ngo bakekwaho kunyereza umutungo wagenewe gusana inzu z’ abarokotse Jenoside.

Aya makuru y’ itabwa muri yombi ryaba bayobozi yamenyekanye ku wa MBERE tariki ya 6 Ukwakira 2025, muri abo batawe muri yombi harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu n’uhagarariye Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wa Ibuka, muri aka Karere.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean-Bosco Ntibitura, yavuze ko aba barimo abayobozi bakekwaho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo wagenewe gusana inzu 17 z’abacitse ku icumu ziri mu mirenge itandukanye yo muri Nyabihu.Ati” Bakurikiranywaho ibijyanye n’inshingano bari bafite zijyanye no gusana inzu 17 z’abacitse ku icumu rya Jenoside, ziri mu bice bitandukanye by’Akarere.”

Yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane uburyo ibyo ibyaha bakurikiranyweho byakozwe.Ati” Icyatumye batabwa muri yombi kiracyakorwaho iperereza n’inzego zibishinzwe. Inzu zari ziri gusanwa, ariko kugeza ubu ntituramenya amakuru arambuye ku byabaye.”

Isoko: The New Times