Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Ujya kuvura igisebe, aragitoneka! Nkora ibishoboka byose ngatanga ibyo mfite ntiziganye!” Sam Karenzi watoranyijwe nk’Umunyamakuru w’Umwaka yatanze ubutumwa bukomeye

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio Fine FM, [Sam] Karenzi Samuel, nyuma yo kwegukana igihembo cy’Umunyamakuru w’umwaka wa 2023-2024 mu cyiciro cy’abagabo mu bihembo bishyikirizwa indashyikirwa byateguwe na Rwanda Premier League ku bufatanye na Gorilla Games, yatanze ubutumwa bukomeye ku ngingo zirimo izireba umupira, itangazamukuru n’izindi zitandukanye.

Amaze kwegukana iki gihembo mu birori byeberaga muri Studio za Televiziyo y’u Rwanda na KC2 ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 09 Kanama 2024, Karenzi yatangaje ko kuba ari ubwa mbere atsindiye igihembo, atari igisobanuro cy’uko ari bwo atangiye gukora neza, mbere gato yo gushimira abamufashije kugera kuri uyu muhigo.

“Ntabwo kuba ari icya mbere bivuze ko ari bwo ntangiye gukora neza, ndakora n’abandi barakora. Mu myaka myinshi ishize hari abambanjirije beza cyane ariko batabibonye, ni uko bitategurwaga ari na yo mpamvu nshimira Rwanda Premier League, FERWAFA ndetse na Gorilla Games babiteguye. Ni byiza guha agaciro ibyo abantu bakora. Ndashimira buri wese wabigizemo uruhare. Ndashimira Radio Fine FM n’ikipe yange dukorana mu [kiganiro] Urukiko rw’Ubujurire.”

Sam Karenzi yakomeje avuga ko nubwo bigoye kwivugaho, ariko mu mibereho ye ahora aranjwe inshinga no gukora cyane kugira ngo agire umusanzu atanga mu mwuga, ku gihugu n’umupira w’amaguru muri rusange; ibintu bifatwaho ikimenyetso n’iki gihembo yahawe.

“Ndagerageza mu mbaraga zanjye nkora ibishoboka byose ngatanga ibyo mfite ntiziganye: ngakora amanywa n’ijoro kugira ngo nibura ngire umusanzu ntanga mu gihe nkiri muri uyu mwuga, yaba ku gihugu ndetse na siporo muri rusange. Nibaza ko umusanzu iyo uba ntawuhari, iki gihembo ntabwo nari kukibona.”

Avuga ku kuba rimwe na rimwe akoresha imvugo ziremereye mu biganiro akora, yavuze ko nta kibi aba agambiriye, ahubwo ari ku bw’ineza ya siporo no gukebura ibitagenda.

“Siko mbyibaza, gusa wenda hari abo biremerera. Mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘Ujya kuvura igisebe, aragitoneka. Rimwe na rimwe bisaba gukoresha imvugo ziremereye kugira ngo ibintu bigende neza. Biba ari ukubaka nta gusenya kubirimo kugira ngo ibintu bihinduke biba bisaba wenda imvugo zikomeye n’ibindi. Ariko nibaza ko nta muntu ubifata nk’ibikomeye kuko nta wundi mutima mubi uba urimo.”

Mu gusoza, uyu mugabo yavuze ko abona umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda uri gutera imbere ari na ko ujyanishwa n’igihe. Icyakora nubwo biba bimeze bityo agira abanyamakuru inama yo kutarenga ku mahame y’umwuga kubera indonke n’ibindi.

Karenzi ati “Nge numva muri rusange Itangazamakuru rihagaze neza muri siporo. Ndashimira abanyamakuru bose, yaba twebwe tubimazemo igihe ndetse n’abakiri batoya bari gukora cyane kugira ngo bagire uruhare mu iterambere rya siporo. Ku ruhande rw’Itandazamakuru dukwiriye kumenya iby’ingenzi, tukamenya za kirazira z’umwuga kuko uyu ari umwuga ukomeye, ufite uruhare runini aho ushobora kugira impinduka uzana nziza. Rero iyo abantu bawukoresheje nabi bishobora nabyo kuba ikibazo kuri sosiyete. Dukwiriye kugerageza gukora tujyanye n’igihe ariko na none tukamenya ibivugwa b’ibitavugwa, ibikorwa n’ibidakorwa.”

Karenzi kandi yahamije ko Itangazamakuru ry’u Rwanda rifite umukoro utoroshye wo kuzamura umusaruro uva muri siporo kuko rikorera mu gihugu gifite umutekano, amahoro n’ibindi nkenerwa kugira ngo rikore neza, nk’uko byubatswe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame.

Sam Karenzi ni umwe mu bamaze igihe kirekire mu mwuga w’Itangazamakuru kuko byizerwa ko yawinjiyemo mu myaka ya za 2008. Kuva icyo gihe aho yakoze hose yaranzwe no gukora neza kuva kuri Radio Salus kugera kuri Radio Fine FM ayoboye anakorera uyu munsi.

Karenzi kandi azwi cyane ku busesenguzi bwimbitse atanga, kudaca ukuri ku ruhande, ndetse no kumenya mbere amakuru y’ibanga aba ahishwe mu makipe no mu bakinnyi; ibyatumye benshi mu Rwanda bamutazira izina ry’umunyamakuru kimenyabose w’Umutaliyani, Fabrizio Romano, utangaza amakuru y’abakinnyi n’ibyerekezo byabo mbere.

Mu birori byo guhemba indashyikirwa za Shampiyona y’u Rwanda byateguwe na Rwanda Premier League ku bufatanye na Gorilla Games, aho Sam Karenzi yatowe nk’Umunyamakuru w’Umwaka, yari ahatanye n’abakomeye nka Kayishema Tity Thierry, Rugangura Axel na Rugaju Reagan ba RBA, Hitimana Claude wa Radio10, Kayiranga Ephrem wa Ishusho TV na Niyibizi Aimé bakoranaga kuri Fine FM.

Sam Karenzi yatowe n’Umunyamakuru waranze umwaka mu bakora siporo ya ruhago!
Karenzi abona rimwe na rimwe iyo hakenewe impinduka mu bitagenda neza, hakoresha amagambo akomeye!
Karenzi yashimiwe n’abarimo Col. Richard Karasira, Chairman wa APR FC akaba n’umwe mu bayobora Rwanda Premier League!
Sam Karenzi agaragiwe na Nzeyimana Lookman [ibumoso] na Eddie Sabiti [iburyo] ba RBA!

Related posts