Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Uhimana atiretse asurira uwo bararanye: Abanye congo barikwica umuntu wese usaneza kubera iyimpamvu!

Uhimana atiretse asurira uwo bararanye: Uyu ni umugani waciwe n’abanyarwanda aho baba bashaka kuvuga ko mugihe uri kumwe numuntu muburiri ukamusurira atari we wenyine bigeraho ahubwo nawe bikugrukira , ni cyakimwe no gukururira ibibazo mugenzi wawe nubundi birangira bikugarukiye nubundi ugasanga waruhiraga ubusa. wakwibaza ngo ibi byaba bihuriye he n’ibirikubera muri DR Congo? Komeza usome uraza gusobanukirwa.

Hashize igihe gito abanyekongo batangiye kwikoma abanyarwanda ndetse bagenekereza ibishoboka byose ngo bahuze ibitero bya M23 n’u rwango basanzwe banga abanyarwanda ariko rwari mumitima yabo cyane ko bigoye kureba mumitima yabantu. Ubwo M23 yashozaga intambara kungabo za leta ya Congo FARDC, yatangiranye imbaraga zidasanzwe ndetse abanyecongo batangarira izombaraga niko guherako bavuga ko u Rwanda rwaba rutera inkunga umutwe wa M23 nyamara ibi bikaba bitandukanye nukuri cyane ko u Rwanda rutaba rwohereza abasirikare kugarura amahoro ahandi maze ngo ruhindukire rujye kubuza amahoro abandi.

Hashingiwe kumyumvire mibi ndetse yuzuyemo u Rwango, abanye congo biyemeje gutangira kwanga u Rwanda n’ abanyarwanda ndetse batangira kwirukana abanya rwanda arinabwo haje kuba imyigaragambyo ikomeye ubwo abanyekongo bateraga amabuye abashinzwe umutekano . Bitewe n’urwango rutabarika batangiye kwica abanya rwanda bari basanzwe baba muri congo ndetse nkuko bitangazwa nabantu bari kinshasa no kuba usa neza byari icyaha gikomeye ndetse abenshi bamaze kwicwa bazira kuba basa neza.

Mugihe aba congoman bakomeza kwica bagenzi babo babahora ko ngo basa n’abanya Rwanda, bazisanga baguye mumajye akomeye cyane ndetse ugasanga aranabagarukiye arinkabyabindi wamugani twatangije wavugaga. ibikandi bikomeje gufata intera ndende muri iki gihugu, byakabaye bikumirwa ndetse bikamaganwa n’ubuyobozi ariko bose bararuciye bararumira , iki kikaba arinacyo kibazo nyamukuru gikomeje gutera benshi ubwoba ndetse no kwibaza kubuyobozi burangajwe imbere na Nyiricyubahiro Felix Kisekedi.

Related posts