Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

“Ugomba kumva ko ubushakashatsi bwawe bugomba kugira ikintu buhindura mu mateka mabi yabaye” Minisitiri Ngabitsinze

 

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yifatanije n’ubuyobozi n’abakozi ba NIRDA, kwibuka ku nshuro ya 30, abari abakozi ba IRST bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, aho bagarutse ku ruhare rw’abashakashatsi n’abari abahanga mu mugambi wo gutsemba abatutsi. Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Huye, aho IRST yahoze ikorera.

Uyu Minisitiri yanenze abashakashatsi bakoreraga muri iki kigo bagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi bakoreraga muri iki kigo, barimo ababirigi ndetse n’abanyarwanda bo bafatwaga nk’intiti ariko bakanga bagakora ibya mfura mbi.

Yagize ati” Hakoreragamo abashakashatsi benshi ba b’ababirigi, ariko bakoranaga n’abanyarwanda, ubuzobere bwabo rero bwarangiriraga aho ngaho, nk’abantu bumvaga ko ari intiti, byari byoroshye gucengeza ibintu  bibi mu bantu”.

Minisitiri Ngabitsinze yakomeje asaba abakozi ba NIRDA cyane cyane abashakashatsi gutekereza ku mateka y’u Rwanda no kuyandika, ndetse no guharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati” Nagira ngo ngire ibyo nisabira kuri uyu munsi wa none, cyane cyane abakora muri NIRDA, kumenya amateka ari inyuma tutagarutseho, baganire n’abantu bamenye ko hari ibyahabaye bitandukanye n’ibihaba ubu, banazirikane ko hano hari abantu beza bari abahanga, ariko no kureba ejo hazaza h’igihugu bazirikane ko imirimo yabo ya buri munsi bagomba kuba abantu babanye n’abandi abantu, baciye bugufi, abantu bumva ko umunyarwanda ari umunyarwanda”.

Yongeyeho ati” ugomba kumva ko ubushakashatsi bwawe bugomba kugira ikintu gihindura mu mateka mabi yabaye, wongeremo akantu gatuma abantu bumva baruhutse mu mitima uganisha kumbaraga  nyinshi kugira ngo igihugu cyacu kigere ahangaha”.

Minisitiri Ngabitsinze yakomeje ahamya ko gahunda y’igihugu cyacu ari gahunda yo kubana neza, gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko ubuyobozi bakora bubasaba kutarebera abantu muri izo ndorerwamo, ko abantu bababaye bihagije bakitwa  ibintu  bibi bitandukanye, iki ari cyo gihe cyo kubaka u Rwanda ruzira jenoside.

Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 uyu munsi abari abakozi b’icyari Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga mu bya tekinoloji (IRST)bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abakozi ba NIRDA bishyuriye Mituweli abatishoboye 300 bo mu karere ka Huye, banaremera ababyeyi 2 barokotse jenoside.

Related posts