Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ugaburira uhaze bararwana!Kandi ubwire uwumva Ntavunika #Umutoza wa #RayonSports akoze agashya yirukana abakinnyi bane(4).

Ugaburira uhaze bararwana,Umutoza mukuru wa Rayon Sports Jorge Paxiao yamaze kwirukana abakinnyi batatu nyuma y’imyitwarire mibi bamugaragarije.

Mu byukuri ikipe ya rayon sports ni ikipe ihora ishaka icyubahiro niterambere rirambye cyane cyane mu gutwara ibikombe ,ibi byose ibanga ryo kubigeraho habamo n’imyitwarire myiza ari nayo mpamvu iyo witwaye nabi muri iyi kipe werekwa imiryango isohoka uri iyi kipe yabafana.

Rayon Sports ifite abakinnyi benshi batagize icyo bafasha, bamwe bakabona n’umwanya wo kwitwara uko biboneye , umutoza mukuru Jorge Paxiao yamaze gusezerera bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bitwara nabi.

Amakuru kgnews.com yamenye ni uko umutoza wa Rayon Sports yamaze kwirukana abakinnyi barimo Mushimiyimana Muhamed,Mannace Mutatu na Ndikumana Tresor ( Wanyama) kubera imyitwarire mibi.

Ikindi ni uko uyu mutoza yamaze kuvuga ko aba bakinnyi batazigera bagaruka muri iyi kipe mu gihe azaba akiri umutoza wa Rayon Sports.

Nkuko bikomeje gucaracara kumbuga nkoranyambaga hari nandi makuru avuga ko kandi Rayon Sports yamaze gutandukana na Bukuru Christophe waherukaga gusinya muri iyi kipe.

Uyu mwaka w’imikino muri Rayon Sports byitezwe ko izatandukana n’abakinnyi benshi bamwe muri bo bakaba baramaze kugenda.

Nubwo hari abo iyi kipe iri kwirukana hari nabagomba kugenda bitewe nuko batishimye muri iyi kipe cyane cyane hagendewe ku musaruro iyi kipe imaze iminsi itanga.

Related posts