Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ufite diploma ihanitse ya Masters degree yabuze akazi kubera kutamenya kwandika ibaruwa isaba akazi

Amashuri abantu biga uko agenda arutanwa ni nako ibyo abantu bitega ku bayasohokamo biba bitandukanye. Ni muri urwo rwego bitewe n’impamyabumenyi (diploma/certificate) ufite hari ibyo abantu baba bizeye ko washobora nta gushidikanya. Abantu batunguwe rero bumvise ko umuntu ufite Masters degree yabuze akazi kubera kutamenya kwandika ibaruwa isaba.

Ibi bikaba byabereye mu gihugu cya Nijeriya aho Captain Jamie Abubakar umukwe w’umukire uzwi cyane Aliko Dangote, yabuze akazi kubera kutamenya kwandika ibaruwa igasaba. Abayibonye bavuze ko yari ibaruwa yanditse nabi cyane idakurikije amabwiriza cyangwa amategeko y’imyandikire y’ibaruwa isaba akazi. Uyu mugabo ngo mu ibaruwa ye yagiye akoresha amagambo ayahinnye uko abishaka nk’uko benshi babikoresha ku mbuga nkoranyambaga.

Ubusanzwe nk’uko byigishwa mu ishuri, ibaruwa isaba akazi iba itandukanye n’iyo wakwandikira inshuti yawe. Mu ibaruwa isaba akazi uba ugomba kwirinda gukoresha imvugo zitazwi cyangwa zidahuriweho na benshi ibyo bamwe bakunze kwita Slang. Aha kandi uba ugomba kwirinda kwandika amagambo mu buryo wishakiye birimo nko kuyahina uko ubyumva.

Mu ibaruwa ye, Captain Jamie Abubakar ngo yakoresheje amwe mu magambo y’icyongereza ayahinnye, arimo nka U, Urs, C, D. Yahawe urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga, benshi bamunenga ko umuntu wo ku rwego rwe rwa Masters degree atakabaye yandika ibaruwa ifutamye bigeze kuri ruriya rwego. Bamwe bati ni ishyano kutamenya kwandika ibaruwa isaba akazi nyamara ufite Masters degree.

Related posts