Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Udukoko( Inigwahabiri) duteza ibyago bikomeye mu isi, dushobora no guteza ibibazo mu bantu twirinde hakiri kare..

Udukoko (inigwahabiri) ntitwitabwaho cyane, nyamara n’umwana wiga mu mashuri abanza azi ko 90% by’ibinyabuzima ku isi ari inigwahabiri.

Muri rusange imibereho y’inigwahabiri mu isi, irenda kumera kimwe ariko inyinshi muri zo ni icyago, ibiranga inigwahabiri bitandukanira kuri byinshi: amabara, ingano, kandi inyinshi muri zo zibanira n’abantu n’ubwo zimwe ntacyo zibabangamiyeho kinini ariko harimo n’izica.

  • Imibu

Tekereza umugoroba mwiza, izuba rirenze inyenyeri zirikwa hatangiye kwijima gato, wumva akayaga keza, ariko mu gihe utangiye kuryoherwa n’ibyo byiza ukumva urusaku rw’imibi ndetse no kukuzenguruka kwayo. Ntibangamira ibyo byiza gusa kuko ihitanga abarenga 725000 buri mwaka bazize indwara zitandukanye zikwirakwizwa n’imibu.

  • Ibirondwe

Mu buryo bya gihanga , ibirondwe ntibiza mu nigwahabiri ariko bisa nazo, ibi biremwa bifatwa nk’icyago gikomeye. N’ubwo bitarumana ngo umuntu ababare cyane ariko bitera indwara zihitana ababarirwa mu mamiliyoni buri mwaka.

  • Ibivumvuri

Ibivumvuri bikunze kwitwa Veste jaune kubera amabara y’umuhondo bigira agaragara cyane niyo cyaba kitarakwegera. Ibivumvuri bigira amahane cyane kuburyo bigoye cyane kucyegera cyangwa kwegera aho kiba, nibura mu mwaka umwe habarurwa abantu barenga 100 000 barunwa n’ibivumvuri mu isi. Uko kurunwa (Twibuke ko ikivumvuri gishobora ku kuruma utarahunga kikongera kikakuruma) bitera kubyimburwa cyane ndetse rimwe na rimwe bishobora gutera urupfu.

  • Amasazi yo Mu ngo

Umuntu wese ntiyakwibagirwa umunsi yari atangiye kurya kandi yumva abishaka cyane, akajya kubona akabona isazi itangiye kujagataka ku biryo, Ugutuma kw’amasazi ni ikibazo kibangamira buri wese uhuye nayo kuko agurukana utudokoko  tutabarika.Amasazi ntabangama gusa ahubwo ni ishyano,kuko atera indwara zitabarika kandi zihitana abatari bake. Ibibugu

Utu tunyamaswa tumeze nk’amasazi, tubangamira amatungo n’abantu, Ikibugu kigira urubori ribabaza cyane ku buryo umuntu kirumye adashobora kwihanga ahubwo avuza induru ndetse inka kirumye yiruka nk’iya saze,ahantu kirumwe hahita hatangira kubyimba. Kugeza ubu hari ibihugu byatangiye kurandura burundu ibibugu kubera ingaruka bitera.

  • Ibinyenzi

Bitera ubwoba, iyo ukinguye igikoni ugicana itara ikabona bikwiriye hirya no hino, bitandukanye n’izindi nigwahabiri, ibinyenzi bishobora gutura mu nzu yawe umwaka wose bitimuka, biragusaba imbaraga nyinshi kugirango ubashe kubyirukana kuko ibinyenzi biza ku mwanya wa kabiri nyuma y’umukungugu mu bitera gufuruta no kokerwa ku mubiri.

  • Inda

Inda ni udukoko dukunze kuba mu mutwe n’ahandi henshi ku mubiri itunzwe no kunyunyuza amaraso, yororoka vuba kandi iva ku muntu umwe ijya ku wundi byoroshye, ikwirakwiza indwara kandi kurumwa nayo bitera uburyaryate bukabije

  • Inkangabashi

Ni agasimba kareshya hagati ya 10 cm na 15cm, gakunda kwibera mu bishanga, n’ubwo ari gato ariko ni igikoko kuko kabasha no kurya igikeri n’umuserebanya. Abantu bakunda gutemberera mu bishanga muge mugenda mwikandagira kuko kagira ubumara bubi.

  • Ibiheri bwo mu buriri

Twongeye kubivugaho! Ibiheri byamaza igihe kirekire bifatwa nk’indiririzi ariko uko iminsi igenda ishira hagenda hagarazwa ububi bukabije by’ututunyamaswa. Binyunyuza amaraso y’umuntu iyo asinziriye kandi bishobora kugufata ibyumweru byinshi kugirango umenye ibyabaye, Ubundi iyo aka gakoko kakurumye gasiga amacandwe yako kuruhu rw’umuntu, nyuma y’igihe nibyo umubir utangira kugira ibibazo bitangukanye nko gufuruta no kokerwa. Biragora cyane kwirukana ibiheri kandi bishobora no gusura abaturanyi bawe igihe cyose.

  • Ituza

Bakunda kurwita kandi uruyuki rw’Afurika. Ni agakoko n’ubundi gasa n’inzuki ariko karazirya cyane, iyo kinjiye mu muzinga karazica kakazimara, n’abantu rero ntikabarebera izuba.

  • Ibimonyo

Ibimonyo biri mu moko menshi atandukanye, inshuro nyinshi utungurwa no kubona bishoreranye iwawe mu mbuga nk’ibyatumiwe kandi ukabona ko nta na gahunda yo kuhava bifite, bikunze kandi guharura umuhanda ukeye ubivana aho bituye ubigeza aho bikura ibyo kurya. Ikibabaje ntibigarukira aho gusa kuko hari ubwoko bumwe bushobora kwangiza inzu n’ibikoresho. Ibinshi muri byo bicukura ibintu byose bikoze mu biti kugirango bikoremo ibyari cyane cyane mu biti biteze inzu (Mwikorezi= charpente) ibindi bigakunda kwiturira mu bikoresho by’amashanyarazi ( nka Frigo, Radio…) dutunze mu ngo ku buryo bishobora gutera court-circuit. Hari kandi ibinuka cyane iyo ugerageje ku byirukana cyangwa ku byica.

Ivomo: www.dailybegin.com 

Related posts