Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Uduhigo ubwatwo turankurikirana! Cristiano Ronaldo ari gukora ibitarakozwe ku rubuga rwa YouTube

Rutahizamu kimenyabose akaba na Kapiteni wa Al Nasr yo muri Arabie Saoudite n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yashyizeho agahigo ko gushinga umuyoboro wa YouTube ukuzuza abawukurikira mu gihe kigufi cyane, aho mu isaha imwe abarenga miliyoni bari bamaze kuzura.

Ni umuyoboro ‘Chaîne’ yashize mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 21 Kanama 2024 awita “UR Cristiano”

Iyi chaîne ye yari yategujwe n’ubutumwa yanyujije ku zindi mbuga nkoranyambaga ze za X, Instagram, na Facebook, aho yanyujije amashusho ye avuga iby’amaza y’iyi Chaîne yari igihe guca uduhigo twinshi dushoboka mu gihe gito.

Kuva taliki 14 Gashyantare muri 2005, i San Mateo, muri Leta ya California muri Amerika abarimo Chad Hurley, Steve Chen, na Jawed Karim bashinga uru rubuga rusangirizwaho amashusho, nta Chaîne n’imwe yigeze ikora amateka yo kuzuza abayikurikira mu gihe gito nk’uko iya UR CRISTIANO iri kubikora.

Uretse kuzuza abamukurikira miliyoni mu isaha imwe, kugera ubwo iyi nkuru yandikwaga hari hashize amasaha ane iriya Chaîne ishinzwe ariko imaze kuzuza miliyoni enye hafi n’igice z’abayikurikirana.

Ni na ko kandi amashusho [videwo] ariho yerekana imibanire ye n’umufasha we Georgina Rodriguez ari kurebwa ku muvuduko udasanzwe kandi icyarimwe, dore ko harimo amaze kurenza miliyoni imwe y’abayarebye.

Ni Cristiano Ronaldo usanzwe avuna umuheha umwe akongerwa ibiri ku mbuga nkoranyambaga kuko afite abamukurikira basaga miliyoni 112.5 kuri X [rwahoze rwitwa Twitter], urubuga rwa Elon Musk, akagira miliyoni 170 kuri Facebook ya Mark Zuckerberg na 636 kuri Instagram; baruta ab’undi uwo ari we wese.

Uyu munyabigwi wa Manchester United, Real Madrid na Juventus de Turin, hagati aho akomeje imyiteguro y’igaruka rya Shampiyona ya Saudi Pro League aho Al Nasr ayoboye izahera kuri Al-Raed Ejo ku wa Kane.

Umuyoboro ‘Chaîne’ wa YouTube wa Cristiano Ronaldo uri gukura vuba cyane!
Cristiano Ronaldo babaye umuntu wa mbere wujuje abayikurikira miliyoni mu gihe kigufi cyane!

Related posts