Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ubwiganze bwa APR FC, Muhire Kevin, Sam Karenzi, IGIHE, RBA n’abandi ku isonga! Rwanda Premier League yahembye abahize abandi muri 2023/2024

Ikipe y’Ingabo z’Igihigu, APR FC yihariye byinshi mu bihembo by’abahise abandi abandi mu mwaka w’Imikino wa 2023/2024 byatanzwe n’Urwego rutegura Imikino ya Shampiyona y’u Rwanda [Rwanda Premier League].

Ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 09 Kanama 2024, muri studio za Televiziyo Rwanda na KC2 ni bwo haberaga igikorwa cyo guhemba indashyikirwa za Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2023/24.

Ibyiciro 13 ni byo byatoranyijwemo abahabwa ibihembo aho habaye itora ryakorewe ku rubuga rwa internet, amajwi y’abafana agira 10%, ku mbuga nkoranyambaga aho amajwi yahawe 10% ni mu gihe akanama nkemurampaka kagize uruhare rwa 80% mu gutora.

Mu itangwa ry’ibihembo, Kapiteni wa wa Rayon Sports, Muhire Kevin yegukanye Igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’Imikino, aho yari ahatanye na Ruboneka Jean Bosco na rutahizamu Ani Elijah.

Abatsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino wa 2024/25 ni Ani Elijah (Bugesera FC, ubu uri muri Police FC) na Victor Mbaoma Chukwuemeka wa APR FC, bombi batsinze ibitego 15.

Thierry Froger Christian wahoze atoza APR FC, yatowe nk’Umutoza w’Umwaka wa 2023/24 mu bihembo bya Rwanda Premier League.

Yahigitse Habimana Sosthène (Musanze FC) na Ahfamia Lofti (Mukura VS).

Pavelh Ndzila ukinira APR FC, yatowe nk’Umunyezamu Mwiza w’Umwaka mu bihembo bya Rwanda Premier League.

Yahigitse Nicolas Ssebwato (Mukura VS) na Nzeyurwanda Djihad (Kiyovu Sports).

𝐈𝐑𝐀𝐃𝐔𝐊𝐔𝐍𝐃𝐀 𝐄𝐋𝐈𝐄 𝐓𝐀𝐓𝐎𝐔, umukinnyi w’imyaka 18 ukinira ikipe ya MUKURA VS niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto wahize abandi mu mwaka w’imikino 2023-2024 nyuma yo gutsinda ibitego 5 na assist 5 mu mikino 27 yakinnye.

Igitego cya 𝐓𝐔𝐘𝐈𝐒𝐄𝐍𝐆𝐄 𝐀𝐑𝐒𝐄𝐍𝐄 ukinira ikipe ya APR FC wahoze muri Rayon Sports, ni cyo cyatowe nk’icyahize ibindi mu mwaka w’imikino 2023-2024 muri Primus National League. Ni igitego yatsinze ubwo bakinaga n’ikipe ya Muhazi United.

Mu cyiciro cy’abasifuzi, Ruzindana Nsoro ni we watowe nk’umusifuzi w’umwaka w’imikino wa 2023/24 mu bagabo.

𝐒𝐀𝐌 𝐊𝐀𝐑𝐄𝐍𝐙𝐈 niwe ubaye umunyamakuru wa siporo mu cyiciro cy’abagabo nkuwahize abandi mu mwaka w’imikino 2023-2024.

𝐑𝐈𝐆𝐎𝐆𝐀 𝐑𝐔𝐓𝐇 niwe ubaye umunyamakuru wa siporo mu cyiciro cy’abagore nkuwahize abandi mu mwaka w’imikino 2023-2024.

𝐔𝐑𝐔𝐁𝐔𝐆𝐀 𝐑𝐖’𝐈𝐌𝐈𝐊𝐈𝐍𝐎 nicyo kiganiro kinyura kuri radio cyahize ibindi mu mwaka w’imikino 2023-2024.

Ni ikiganiro kinyura kuri Radio Rwanda Buri munsi kigezwaho n’abanyamakuru ba Siporo bakomenye harimo Rugangura Axel,Ruvuyanga,Rugaju Reagan,Lorenzo Christian,Kwizigira Jean Claude na David Mugaragu.

𝐊𝐈𝐂𝐊-𝐎𝐅𝐅 nicyo kiganiro kinyura kuri Televiziyo cyahize ibindi mu mwaka w’imikino 2023-2024.

Ni ikiganiro kinyura kuri Televiziyo Nkuru y’uRwanda kikabagezwaho na Kayishema Titty Thierry na Rigoga Ruth.

Abakinnyi 11 bahize abaze abandi bagize Ikipe y’umwaka wa 2023/24 muri Rwanda Premier League: 

Umunyezamu: Pavelh Ndzila [APR FC];

Ba myugariro: Kubwimana Cédric [Mukura VS&L], Christian Ishimwe [yabarizwa muri APR FC], Shafik Bakaki, na Clément Niyigena [APR FC];

Abakina hagati mu kibuga: Abdul-Rahman Rukundo [Yakiniraga Amagaju FC, ubu ari muri Rayon Sports], Ruboneka Bosco [APR FC], na Muhire Kevin [Rayon Sports];

Ba Rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri [Police FC], Ani Elijah [Yakiniraga Bugesera FC, kuri ubu ni Police FC] na Victor Mbaoma [APR FC].

Iki gikorwa cyatangajwe ko cyagenze neza ndetse cyakirwa neza mu banyamupira. Mu gutangiza iki gikorwa, Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssouf yatangije iki gikorwa, ashimira abayobozi bacyitabiriye barimo Perezida wa FERWAFA, abagize Komite Nyobozi yayo n’abahataniye ibihembo bigiye gutangwa.

Yakomeje agira ati “Ni igikorwa cyabaye ngarukakwezi, ariko by’umwihariko kiba ngarukamwaka aho hagiye guhembwa ibyiciro 13 by’ababaye indashyirwa mu mupira w’u Rwanda. Iki gikorwa kizamura urwego rw’ihangana n’ireme ry’umupira w’u Rwanda.”

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yashimiye inzego zitandukanye zigira uruhare mu guteza imbere umupira w’amaguru.

Sam Karenzi, Kayishema Thierry, Ani Elijah na Victor Mbaoma Chukwuemeka mu bahawe ibihembo!
Muhire Kevin wa Rayon Sports yatowe nk’umukinnyi mwiza waranze umwaka!

Related posts