Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ubwami bushya bwa Real Madrid bwandikiye amateka kuri Atalanta, Kylian Mbappé asogongera ku byo yari yarabuze [AMAFOTO]

Ikipe ya Real Madrid yegukanye Igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’u Burayi, Souper Coupe ya UEFA ku nshuro ya 6 nyuma yo gutsinda Atalanta Bergamo ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Warszawa mu gihugu cya Pologne, ikomeza guca amarenga ko izaba ari ikipe itisukirwa muri uyu mwaka.

Uyu mukino wakinwe mu ijoro ryo kuri uyu Gatatu taliki 14 Kanama 2024, wari witezwe cyane bitewe n’abakinnyi iyi kipe yo mu murwa mukuru wa Espagne yinjijemo by’umwihariko rutahizamu kimenyabose w’Umufaransa, Kylian Mbappé.

Ikipe ya Real Madrid yatangiye iri kubonana neza binyuze mu basore bayo nka Kylian Mbappé, Vinícius Júnior na Federico Valverde, icyakora nta cyo ubu bwumvikane bwayo bwabafashije mu gihe cy’iminota itanu ya mbere.

Ku munota wa 14 w’umukino, Federico Valverde yazamukanye umupira yihuta cyane ku ruhande rw’iburyo, awuhindura imbere y’izamu, gusa Mbappé ateyemo birangira myugariro Hein iruhande rwa Berat Djimsiti awukuraho, gusa Real ikomeza gucurika ikibuga binyuze ku ruhande rwa Dani Carvajal.

Hagati aho, Atalanta Bergamo yanyuzagamo igasatira izamu cyane ko yari yahisemo umuvuno wo gucungira ku mipira Madrid yabaga itakaje, maze abasore nka Ademola Lookman na Charles De Kataraere na David Zappacosta bakarema ibikundi muriro bitagize igihambaye bitanga kitari umupira wagonze umutambiko w’izamu rya Thibaut Courtois ubwo Edér Míltão yageragezaga gukuzaho umutwe umupira wari uhinduwe na Kapiteni Martin De Roon.

Ku munota wa 34, Vinícius Júnior yarengeje ba myugariro umupira, Jude Victor Bellingham arawusanganira agira ngo afungure izamu, gusa umusifuzi avuga ko yakiniye umunyezamu Musso nabi, binamuviramo kwerekwa ikarita y’umuhondo.

Ku munota wa 45+1, Rodrygo Goes yateye umutambiko w’izamu amaze guhabwa umupira na Vinícius Júnior ari mu rubuga rw’amahina; igice cya mbere kirangira amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Abakinnyi bagarutse mu gice cya kabiri ubona urwego ari rumwe ndetse umutoza Carlo Ancelotti wa Madrid na Giani Piero Gasperini wa Bergamo birinda guhita bakora impinduka.

Ku munota 59, Umunya-Uruguay, Federico Santiago Valverde Dipetta yafunguye amazamu ku mupira yari acomekewe na Vinícius Júnior, Real Madrid izamukana 1-0.

Ku munota wa 68, Real Madrid yakoze igikundi muriro cya bane bagizwe na Rodrygo wapapuye Hein umupira maze awucomekera Vinícius Júnior akinana na Jude Bellingham mbere gato yo kuwugarurira Mbappé utazuyaje guhita yohereza ishoti riremereye yandika igitego cya 2.

Ku munota wa 82, Kylian Mbappé yasohotse mu kibuga asimburwa n’Umunya-Maroc, Brahim Díaz, maze nyuma y’iminota 5 Vinicius Junior, Jude Bellingham na Dani Carvajal basohoka mu kibiga basimburwa na Arda Güler, Dani Ceballos na Lucas Vázquez.

Umukino warangiye Real Madrid iyoboye n’ibitego 2-0, ishyiraho agahigo ko gutwara ibikombe bitandatu bya SuperCoupe aho irusha AC Milan na FC Barcelona igikombe kimwe.

Kylian Mbappé yatsinze igitego cye cya mbere muri Real Madrid by’umwihariko ku mukino wa nyuma wa UEFA Super Coupe; ibimugira umukinnyi wa mbere ubikoze ku mukino we wa mbere mu ikipe.

Real Madrid yegukanye UEFA Super Coupe ya 6!
Federico Valverde ubwo yatsindaga igitego gifungura amazamu!
Haribazwa uko abasore ba Real Madrid bazakumirwa n’abo bazaba bahanganye!

Kylian MBAPPÉ yaje atsinda!

Federico Valverde wafunguye amazamu!

Related posts