Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ubuzima bushaririye Titi Brown yanyuzemo

Iby’isi ni gatebe gatoki, uyumunsi bishobora kuba bitameze neza ariko ejo bigakunda.

Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown umusore wakuriye mumuryango wifashije ariko nyuma bikaza kugenda nabi kubera kubura akazi ka se umubyara, ubuzima bushaririye bugahera aho.

Titi Brown umusore w’imfura mumuryango we wafashe inshingano akiri muto kubera kubura akazi kwa se umubyara maze agahitamo gufasha nyina umubyara kuba bakwita kumuryango wabo.

Igihe kimwe umuryango wa Titi Brown waje gusohorwa munzu bakodeshaga kubera kubura amafaranga yo kwishyura inzu maze barumuna ba Titi Brown ababyeyi bahitamo kujya kubakira icumbi ku rusengo, maze nawe ahitamo kujya kubana n’inshuti ze muri getto.

Kubera ubu ubuzima bwo kubana n’inshuti ze bwamusaba amafaranga Titi Brown wakundaga kubyina yahisemo kujya kwaka akazi ko kubyina mukabari ibyo benshi bita (kumansura).

Titi Brown yakomeje akazi ko kubyina gusa mu mwaka wa 2019, Umwaka mubi ku muryango wa Titi by’umwihariko kuri we, kuko 2019 nibwo mama wa Titi Brown yitabye Imana.

Muri uwo mwaka Mama wa Titi Brown yararwaye cyane arwara Cancer ndetse na Diabete ariko kubera nubushobozi bucye uyumubyeyi yaje gupfa muminsi mike maze Titi aheraho atangira kwita kuri barumuna be.

Nyuma yaho umubyeyi wa Titi Brown yitabye Imana yakomeje akazi ke ariko biza kwanga yirukanwa kukazi hadaciye kabiri.

Kwirukanwa kwa Titi Brown bikaba byaramufunguriye amayira maze kuko yahise atangira kwiga udushya mu mwuga we wo kubyina maze atangira kujya yifata amashusho akayohereza abantu birangira akoranye na Meddy bimufungurira inzira atangira gukorana n’abahanzi batandukanye bakomeye.

Titi Brown wakomeje akazi ke bikomeza kumuhira, ariko umunsi wabaye umwe ubwo yari tariki ya 10 Ugushyingo 2021 umunsi utazava mumutwe we, akaba aribwo yaje gutabwa muri yombi, bamukekaho icyaha cyo gusambanya umwana umwana uturuzuza imyaka y’ubukure akanamutera inda.

Kuva kuri iyo tariki Titi yisanze mubuzima bwomuri gereza kugeza ubwo yamazemo imyaka ibiri yose urubanza rwe rusubikwa kumpamvu zitavuzweho rumwe.

Tariki ya 10 Ugushyingo 2023 imyaka ibiri yuzuye neza Titi Brown yagizwe umwere ararekurwa arataha.

Kuri Titi ubwe atangazako imyaka yafunzwe yatumye arushaho kwegera Imana ndetse ko bisa nkaho aribwo buryo Imana yashatse ko yamwiyegereza, ubwo yasohokaga yatangaje agiye gukora cyane kandi agasubira kumurongo kuko abona yarasigaye cyane.

Related posts