Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ubuyobozi bwa Rayon Sport bwateguje abafana b’iyikipe ikintu gikomeye. ese abafana barasabwa iki? Soma inkuru irambuye!

Ubuyobozi bwa Rayon Sport burangajwe imbere na President Rt Uwayezu Jean Fideli, bwateguje abafana b’iyikipe ibintu byinshi mumwaka utaha w’imikino ndetse busaba abafana kwitwararika kubyo bazagenda basabwa n’ubuyobozi kugirango intego bahuriye ho yo kubaka ibitajegajega izabashe kuba yagerwaho.

Mugihe ikipe ya Rayon Sport ndetse n’ubuyobozi bwayo bumaze iminsi burajwe inshinga no kuba bakubaka ikipe ikomeye kandi itajegajega, kurubu hari byinshi ubuyobozi bwateguje aba bayikunda ndetse babigaragaja. iyo urebye imigururire y’abakinnyi iyikipe irimo gukora, usanga ari ikipe ifite intumbero zikomeye cyane ndetse ukabonako iyikipe ishaka kubaka ibintu byayo ishingiye kubakinnyi bakiri bato ndetse ikabasinyisha igihe kirekire.

Bene iyimyubakire, igaragazako iyikipe itakiri kureba kubiboneka cyangwase kunyungu z’uyumunsi gusa ahubwo iyo urebye usanga ari ikipe yamaze guhindura ibitekerezo ibifashijwemo n’umuyobozi wayo mukuru, aho ubonako iyikipe iri kurota ibirama kuruta uko yarota ibiba aka kanya ubundi bikarangira. Dusubiye inyuma ho Gato, iyikipe n’ikipe yagiye irangwa no kuzana abakinnyi beza b’amazina akomeye ariko ugasanga ikomeye igihe gito ubundi ntikomeye ariko iyo politike yagenderwaho icyogihe kurubu ikaba isigaye yarahindutse.

Wakwibaza ngo abafana ba Rayon Sport bitege iki?: Nubwo rimwe na rimwe bigora kwemeza umusaruro wo mumupira w’amaguru, ariko ibigaragara dushingiye kumateka, nuko iyikipe iherutse gukomera muri 2016 igihe yafataga gahunda yo kuzana abakinnyi bakiri bato ndetse icyogihe byayihaye imbaraga zidasanzwe bituma mumyaka 2yakurikiyeho iyikipe yaratwaye ibikombe ndetse ikaza no kwandika amateka akomeye yo kuba yagera muri Kimwe cya4 cy’amarushanwa nya furika.

Iyo urebye kuri ibyo byose ubona ko uko iyikipe yitwaye ku isoko ryo kugura abakinnyi ari ikipe yitwaye neza cyane ndetse umuntu wese yabibona ko iyikipe mumyaka iri imbere izaba ari ikipe idasanzwe ndetse izaba ifite n’ubushobozi bukomeye bwo kuba yagera kure haba mumarushanwa nyafurika ndetse no mu irushanwa rishya rya Super league nkuko biri kugenda binugwa nugwa.

Ubuyobozi bwa Rayon Sport bukaba busaba abafana kuba bakomeza kuba hafi ikipe, bakayitiza umurindi,bashingiye kubakinnyi baguze barahamya ko ari abasore bazi umupira kurwego rwo hejuru ndetse mubigaragara ibyishimo byo bizatangwa. niba uri umufana wa Rayon Sport icyo usabwa cy’ibanze ni ugukanda *702# ukabanza ukiyandikisha mubakunzi b’iyikipe ubundi ukagura ibikoresho byo gufana ukitegura kuzanezezwa nibyo ikipe ukunda izakora muri uyumwaka w’imikino tugiye gutangira.

Related posts