Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ubuyobozi bwa APR FC bwaciye amarenga ko bushobora kugura abakinnyi bakomeye muri Rayon Sport. Ngaba abo iyikipe ishobora gutwara mu ibanga!

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya Championa y’uyumwaka hano mu Rwanda,ikomeje imyiteguro y’umukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro, aho biteganyijwe ko izacakirana na AS Kigali yageze kumukino wanyuma.iyimyiteguro rero, yatumye iyikipe isanzwe imenyereweho kugura abakinnyi beza mbere y’andi makipe ikererwa kuza kwisoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi nkuko isanzwe ibikora mbere.

Muminsi ishize, ubuyobozi bw’iyikipe bwafashe akanya busubiza abantu ndetse ubuyobozi bukaba bwarakuyeho urujijo kubakunzi b’iyikipe maze batangaza ko ntamukinnyi numwe bazatandukana, ahubwo bavuga ko bazongeraho abandi bakinnyi bagera kuri 4 bashya bazaza biyongera kuri bagenzi babo. ibi bikimara kujya hanze, byakuyeho urujijo rwarirumaze ho iminsi, aho abantu bamwe bumvaga bimwe mubitangaza makuru bitangaza ko iyikipe yaba izasezerera bamwe mubakinnyi maze ikazana abandi bakinnyi bagera kuri 7, ariko nyamara ubuyobozi bukaba bwaravuguruje ayamakuru.

Ikipe ya APR FC yagiye igira imyitwarire itari myiza kuri mukeba wayo Rayon Sport mu igura n’igurisha abakinnyi, aho buri mwaka w’imikino iyikipe yaguraga umukinnyi mwiza wabonetse muri Mukeba wayo Rayon Sport, ndetse ibi bikaba byararushije ho kubabaza cyane abafana ba Rayon Sport ndetse bituma guhangana kwari gusanzwe hagati y’amakipe yombi gukomeza kwiyongera.

Kurubu, ikipe ya APR FC isa naho itari kugaragara cyane ku isoko ry’igura n’igurisha abakinnyi kuberako bagifite umukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro, ariko bamwe mubakinnyi bifuzwa n’iyikipe bikaba bivugwa ko bamaze kumvikana nayo ariko bagahitamo kuba baretse kubasinyisha kugirango bidateza umwuka mubi mu ikipe.

Umwe mubagurira iyikipe abakinnyi, yabwiye abantu be ba hafi ko iyikipe isanzwe yambara umukara n’umweru mu Rwanda ko abo bakinnyi iyikipe yaba yaramaze kumvikana nabo bari basanzwe bakina muri Rayon Sport, barimo uwitwa Niyigena Clement, myugariro warusanzwe akinira ikipe ya Rayon Sport ariko akaba yaranze kongera amasezerano ndetse hakaniyongeraho kabuhariwe mukibuga hagati Nishimwe Blaise nawe bivugwa ko yaba yaramaze kumvikana niyikipe nyuma yuko yifuzaga kuba yayizamo muntangiriro z’uyumwaka w’imikino ariko ntibibashe gukunda.

Bamwe mubabashije kumenya ayamakuru, bavuze ko bisa naho ibibintu ikipe ya Rayon Sport yaribizi ngo kuko iyo iza kuba itabizi iba yarabyamaganye , ndetse ibi bavuga bigatizwa umurindi no kuba iyikipe ya Rayon Sport yaba yaramaze gusimbuza aba bakinnyi aho bivugwa ko Myugariro Dedieu wakiniraga Marine yaba yaramaze kuza mu ikipe ya Rayon Sport gusimbura niyigena Clement naho Rafael Olisse aka yaraje gusimbura nishimwe Blaise.

Kugeza ubu ntaruhande na rumwe rwari rwashyira ahagaragara ayamakuru, ariko nkuko nabikubwiye hejuru, ibi byose bikaba ari ibiri kuvugwa ariko cyane cyane n’abantu bo mu ikipe ya APR FC kandi mubusanzwe bakaba batazwi ho gutangaza amakuru atari yo.

Related posts