Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Bugesera bugiye gukurikirana abana b’ abakobwa bakora umwuga w’ uburaya biyise ‘ Sunika simbabara’

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko bugiye gukurikirana ikibazo cy’abana bari hagati y’imyaka 12 na 16 bishoboye mu mwuga w’uburaya bakayita ‘Sunika simbabara’ bwasanga koko aba bana bahari bukabaganiriza ababasambanya nabo bagakurikiranwa.

 

Ibi byatangajwe mu Ntangiriro z’iki cyumweru aho ubuyobozi bw’aka Karere bwaganiraga n’itangazamakuru aho basobanuraga icyumweru cyahariwe ubutaka  ndetse hakanagarukwa kubuzima rusange bw’Akarere ka Bugesera.Muri iki kiganiro, umwe mu banyamakuru , yabajije ubuyobozi bw’Akarere icyo bwenda gukora kukibazo cy’abana bari hagati y’imyaka 12 na 16 bakora umwuga w’uburaya biyise ‘Sunika Simbabara’.Aba bana ngo bagaragara mu Murenge wa Ririma, mu Kagari ka Kaneza, muri Santeri ya Riziyeri , aba bana kandi ngo bagaragara mu Murenge wa Gashobora.

 

Uyu munyamakuru yagaragaje ko inshuro nyinshi yajyaga gutarayo amakuru yageragayo agakubitana nabo.Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard, yavuze ko abo bana atari abazi ,gusa yemeza ko bagiye gushingira kuri ayo makuru bakabakurikirana ku buryo bareka uwo mwuga, aba bana n’ababyeyi babo nabo bagahabwa inyigisho.Yagize ati:”Ni ukubikurikirana tukareba aho biri , tukareba icyakorwa kugira ngo bihagarare , sinzi uko babikora baba munzu zabo bwite,sinzi ko babikora baba mu mu ryango ariko umwana w’imyaka 13 ntabwo numva yemerewe kugira inzu ye ngo yibane,ubwo turaza gushingira kuri ayo makuru , tubikemure”.

 

Meya , yavuze ko abakora uyu mwuga babana n’ababyeyi, ubuyobozi buzegera abo babyeyi bigakemuka kuko ngo baba babacuruza kandi ntibyemewe.Yagize ati:”Ubundi n’uburaya si umuco mwiza, ariko noneho kuba byakorwa n’abana batari bageza imyaka , biba bibabaje , biba bibaye inshuro 2.

 

Harimo uburaya ariko harimo no gusambanya umwana, Icyo gihe uwahaje ntabwo abarwa nk’uwagiye mu buraya ,aba yasambanyije umwana.Trafatanya ayo makuru , tukayashingiraho , abagabo bajyayo bakabihanirwa”.

Uyu muyobozi yavuze ko akenshi abana bava mu muryango wabo , bagahitamo kujya kuba kumuhanda kuko ariho baba babona heza kuruta iwabo murugo.
Yavuze ko abenshi impamvu zituma bava iwabo harimo amakimbirane yo mu miryango,n’ibindi bibazo bitandukanye, asaba ababyeyi kubana neza, bakirinda amakimbirane n’izindi ngeso mbi.

Ivomo: Igihe

Related posts